AmakuruPolitiki

Abasirikare barenga 116 barimo n’Abajenerali birukanwe mu gisirikare cy’u Rwanda

Maj Gen Aloys MUGANGA wigeze kuyobora Inkeragutabara na Brig Gen Francis MUTIGANDA wayoboye Ubutasi hamwe n’abandi Basilikare 116 bafite Amapeti anyuranye birukanwe mu Gisilikare cy’u Rwanda, RDF.

Itangazo rya RDF ribirukana ryasohotse mu ijoro ryo ku italiki 07/6/2023 ntirivuga impamvu birukanwe.

Maj Gen Aloys MUGANGA yigeze kuyobora Inkeragutabara, umwanya yari asimbuyeho Gen Fred IBINGIRA, ariko uyu umwanya ntiyawutinzeho.

Brig Gen Francis MUTIGANDA we yabaye Umuyobozi muri NISS akuriye Ishami ry’Iperereza ryo hanze y’Igihugu. N’ubwo yari amaze igihe kuri uyu mwanya, yari yasimbuyeho Afande Dan MUNYUZA muri 2012, yaje kuwuvaho nabi awirukanweho taliki 04/10/2018!

Ku ngoma ye nibwo Uganda, Burundi n’u Rwanda ibintu bitaro byiza habe na gato, hakiyongeraho ibitero bya ba Sankara na Rusesabagina ndetse n’ukwisuganya kw’imitwe nka za P5 bivugwa ko zari ingabo za Gen Kayumba Nyamwasa na RNC bashakaga gutera Igihugu ngo bahirike ubutegetsi.

Bijya bibaho ko abasilikare mu mapeti anyuranye birukanwa mu gisilikare kubera amakosa anyuranye ariko ntibyari bimenyerewe ko Abajanarali birukanwa.

Brig Gen Francis MUTIGANDA

Itangazo ryadohitse mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kamena

Twitter
WhatsApp
FbMessenger