AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abasirikare bakuru 47 bo muri Bangladesh bari mu rugendo shuri mu Rwanda

Abasirikare bakuru 47 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Igihugu cya Bangladesh bari mu ruugendo shuri rw’iminsi itanu mu Rwanda, rwatangiye tariki 20 Kamena rukazasoza ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021.

Iryi tsinda ry’abasirikare bakuru 47 rigizwe n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Bangladesh, India, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo, rikaba riyobowe na Maj Gen Ashraful Islam.

Ryasuye Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, nyuma y’ibiganiro bagiranye basobanurirwa imiterere y’imikorere by’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Maj Gen Ashraful Islam uyoboye iryo tsinda akaba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Bangladesh, yavuze ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwabo ari iyo kwigira ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda ndetse n’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Turishimira kandi ko twabonye n’amahirwe yo kwigira ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo Igihugu cyikuye muri ayo mateka ashaririye.”

Ku wa Mbere, iryo tsinda ryasuye Urwibutso Rukuru rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zisaga 250,000 ziharuhukiye.

Kuri uyu wa Kabiri basuye Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, bahabwa n’ibiganiro n’ishami rya RDF rishinzwe ubuvuvuzi, imibereho myiza n’imishinga ryari rihagarariwe na Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI) n’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare.

Biteganyijwe ko abo bashyitsi bakomereza urugendoshuri mu nzego n’ibigo bya Leta bitandukanye mbere yo gusoza uruzinduko rwabo kuri uyu wa Kane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger