AmakuruAmakuru ashushye

Abasirikare 53 ba Mali biciwe mu gitero mu majyaruguru y’igihugu

Intagondwa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali zishe abasirikare 53 n’umuturage w’umusivile umwe mu gitero ku kigo cya gisirikare.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, igisirikare cya Mali cyavuze ko ari igitero cy’iterabwoba. Iki gitero kibaye kimwe mu byahitanye abantu benshi muri iki gihugu mu myaka icumi ishize.

Abasirikare boherejwe bo kunganira aho hatewe ku munsi w’ejo ku wa gatanu bahasanze abarokotse 10 no kwangirika gukomeye kw’ibikoresho, nkuko bivugwa n’umuvugizi wa leta, Yaya Sangaré.

Nta mutwe waribwigambe icyo gitero cyabereye ahitwa Indelimane mu karere ka Menaka. Iki gitero kibaye hashize ukwezi ikindi gitero gihitanye abasirikare 38 hafi y’umupaka Mali ihana na Burkina Faso.

Abandi basirikare 38 barapfuye ubwo ibigo bibiri bya gisirikare byagabwagaho ibitero hafi y’umupaka Mali ihana na Burkina Faso mu mpera y’ukwezi kwa cyenda.

Mali akomeje kurangwamo ibikorwa by’urugomo guhera mu mwaka wa 2012, ubwo intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu zigaruriraga amajyaruguru y’igihugu.

Igisirikare cya Mali cyafashijwe n’ingabo z’Ubufaransa,  cyabashije kwisubiza icyo gice cy’amajyaruguru, ariko hakomeje kurangwa umutekano mucye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger