Abasirikare 2 baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo
Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj Gen Lul Ruai Koang, yemeje urupfu rwa bariya basirikare avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari abasirikare ba Uganda binjiye ku butaka bwa Sudani y’Epfo.
Aganira na Radio Tamazuj yagize ati: “Ejo hashize nko mu ma saa saba z’ijoro, abasirikare ba Uganda barambutse baza i Pugee mu ntara ya Magwi, hanyuma abasirikare bacu bo ku mupaka bumvise imodoka ziremereye ziza zibasanga, umusirikare umwe agerageza kureba icyari kibaye.”
“UPDF yahise itangira kurekura amasasu imuta muri yombi, hanyuma abandi bumvise amasasu bagerageza kujya kureba icyabaye, bagwa mu gico hanyuma babiri mu basirikare bacu baricwa.”
Gen Koang yavuze ko ingabo za Uganda zikimara kwica bariya basirikare zahise zibatwara cyo kimwe n’uwo zari zafashe ari muzima.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, we avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi barasane ari uko aba Sudani y’Epfo binjiye ku butaka bwa Uganda bari kuri moto bagatangira gutoteza abaturage, ingabo za Uganda zagerageza kubavugisha bagatangira kuzirasaho.
Brig Byekwaso abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko abayobozi mu bya gisirikare na Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi baganiriye kuri kiriya kibazo, bikaba byitezwe ko ubuzima ku mupaka ugabanya ibihugu byombi busubira uko bwari bumeze.
Si ubwa mbere ingabo za Uganda zirasana n’iza Sudani y’Epfo, kuko no mu mpera za Gicurasi abasirikare b’impande zombi bakozanyijeho, bane ba Sudani y’Epfo bagahasiga ubuzima.
Icyo gihe na bwo impande zombi zapfaga ko bamwe bambutse bakajya ku butaka bw’abandi, bababwira gusubira inyuma bagashaka kubarwanya.