Abashatse abagore bashobora kwemererwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti
Abepiskopi batandukanye muri Kiliziya Katolika baturutse hirya no hino ku isi, bahuriye hamwe i Vatican kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo ku kibazo cya Kiliziya iri mu Karere ka Amazon muri Amerika y’Amajyepfo isigaye itabona Abapadiri bahagije.
Muri uyu muhuro kandi aba Bepiskopi bararebera hamwe ukoikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere,impunzi ndetse n’ivuga butumwa bihagaze kuri uyu munsi.
Gusa hagati aho ikibaraje ishinga kurusha ibindi byose, ni ukurebera hamwe nibaabubatse bashobora guhabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti nabo bagahabwa uburenganzira busesuye kuri Aitari.
Igice cya mbere cy’ibiekerezo bikenewe muri uyu muhuro,kigamije kurebera hamwe niba abagabo bashatse abagore bamaze gukura muri Amazon, niba bakwemererwa guhabwa Ubusaseridoti bagatambutsa igitambo cya Misa.
Bivugwa ko aba bagabo bamaze gukura baba bamaze kuba abantu biyubashye, bityo mu gihe baba bahawe Ubusaseridoti bikaba byakoroha kuko abenshi baba bifuxa gukorera mu burere bakomokamo.
Abasenyeri bakomoka muri Amerika y’Epfo nibo bashyize imbere iki gitekerezo ndetse banagaragaza ko mu gihe byaba bigezweho byakemura ikiazo cy’abapadiri bake bari muri ako gace.
Amategeko ya Katolika avuga ko abapatiri bonyine ari bo bemerewe kugira Isakaramentu ry’Ukaristiya, kimwe mu bice nyamukuru bigize igitambo cya misa.
Bivugwa ko 85 % muri ako karere ka Amazone batabona uo bumva misaburi Cyumweru kubera ubuke bw’abapadiri,ku buryo Santarari imwe ishobora kubona umupadiri nka rimwe mu mwaka wose.
Gregory Ryan, umwe mu bigisha mu kigo cyigisha ibyigwa muri Katorikae avuga ko Papa Francis akwiye gushakira umuti iki kibazo kuko we asanzwe azi neza uko muri Amerika y’Amajyepfo byifashe.
Iki gitekerezo ntikivugwaho rumwe na bose uko kugeza ubu bisa naho bigikomeye muri Katorike kuba abashatse abagore bakwemererwa imirimo ya ritari kimwe n’abandi bapadiri bose.
Ubusanzwe Umupadiri afatwa nk’uwihaye Imana utagira izindi nyungu zisi zose arebaho, ibi bikaba bihabanye cyane n’uwakwitwa umupadiri afite umugore n’abana agomba kwitaho mu rugo.
Hagati aho kubera iki kibazo gikomeje kugaragara muri Amerika ya Majyepfo ku buryo bukabije, gishobora gutuma Kiliziya Gatolika ihitamo guhindura amwe mu mahame yayo nk’uko Karidinari wo mu gihugu cy’Ubudage Walter Brandmueller yabigarutseho. .