Amakuru ashushyeUbukungu

Abasaga ibihumbi 8 basoje kaminuza basabwa kwihangira imirimo

Mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 8252 basoje amasomo ya kaminuza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, yongeye kwibutsa abarangije ko igihe ar’iki ngo bazane impinduka mu muryango nyarwanda ndetse banihangire imirimo.

Uyu muhango wabereye muri Stade Amahoro i Remera aho ibyishimo by’ikirenga byari byasaze aba basoje amasomo yabo ndetse n’imiryango, benshi bagaragazaga ko rwari urugendo rutoroshye gusa hamwe n’Imana ndetse no kwiga cyane bakaba besheje umuhigo.

Minisitiri w’intebe , Anastase Murekezi niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ndetse yakomoje kwibura ry’akazi rihangayishije benshi mu barangije ndetse n’abakiga mu mashuri makuru na za Kaminuza, yavuze iki ari igihe kuri aba banyeshuri basoje amasomo ngo bashyira ibyo bize mu ngiro, batangire kwihangira imirimo no gushaka uburyo bateza igihe imbere.

Ati “Mwifashishije ubumenyi mufite, mugomba kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, binyuze mu byo mwize cyangwa ibyo muzaba mukora. Kugira ngo mubashe kugera ku ntego mu buzima bwanyu buri imbere, murasabwa kureba kure, guhanga udushya no kwihangira imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi.”

Yongeye kubwira aba banyeshuri basoje amasomo yabo ya kaminuza ko bagomba kureba kure bakabyaza umusaruro amahirwe bafite yashyizweho na leta y’u Rwanda,  bakifashisha ibigega nka BDF n’ubundi buryo leta yashyizeho bufasha urubyiruko.

Yongeye kuremamo icyizere aba banyeshuri ababwira ko na Guverinoma izakomeza kubaba hafi ndetse igakora n’inzego zose bireba kugira ngo ireme ry’uburezi rkomeze gushyikirwa. Yanagejeje kuri aba banyeshuri ubutumwa bwa Perezida Kagame ubashimira akanabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya batangiye none.

Kuva kaminuza za leta zahurizwa muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2013, icyi ni icyiciro cya kane cy’abanyeshuri barangijemo amasomo yabo.

Aba banyeshuri bari baherekejwe n’abo mu miryango yabo
Ibyishimo bidasanzwe ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri  kaminuza y’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, asuhuza Amb. Dr Charles Murigande; Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda
Abasaga ibihumbi umunani basoje amasomo yabo ya kaminuza basabwa gufunguka amaso bakihangira imirimo 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger