Amakuru ashushye

Abasaga ibihumbi 7 bemerewe inguzanyo na kaminuza y’u Rwanda abandi igihumbi basabwa kwitaba kuri REB(Urutonde)

Nyuma yo gukora impinduka ku bijyanye na Koleji, kaminuza y’u Rwanda[UR] yahaye abasaga ibihumbi 7  inguzanyo yo kwiga mu mwaka w’amashuri  wa 2017/2018.

Uru rutonde rwabahawe inguzanyo ruje nyuma y’urutonde rwari rwasohotse rw’abari bemerewe kwiga muri IYI kaminuza, uru rutonde rwasohotse rwagaragazaga ko abasaga ibihumbi 11[bari 11027] aribo  bemerewe kwiga muri iyi kaminuza y’u Rwanda bivuze ko abagera ku bihumbi bitanu ari bo batari kuri uru rutonde.

Gusa n’ubwo abahawe inguzanyo bujuje ibisabwa bagera ku bihumbi 7[ ni 7821] hari abandi bagera ku gihumbi na 66[1066] bemerewe inguzanyo basabwa kwihutira kujyana bimwe mu byo batujuje kuri REB[selected on condition]  kugira ngo bazabashe kujya ku rutonde ntakuka.

Benshi bari kuri uru rutonde rw’abahawe inguzanyo bagasabwa kwihutira kujya ku Kigo cy’Igihugu  gishinzwe guteza imbere uburezi [REB], bafite ibibazo byo kuba bataratanze  dosiye zabo zerekeranya n’Ubudehe kandi iki kiri mu  bintu nyamukuru kigenderwaho hatangwa inguzanyo.

Aba banyeshuri bemerewe inguzanyo bagomba basinyana amasezerano na BRD yeguriwe inshingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo.

Mu mwaka w’amashuri wa 2016/17 hasabye abanyeshuri 24,205 barimo 9,121 bifuzaga kwiga ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hemererwa gusa 17,165, barimo 6 899 bahawe kwiga ubumenyi n’ikoranubuhanga.

Nyuma yo gusohora uru rutonde rwabemerewe inguzanyomu mwaka w’amashuri wa 2017/2018,  biteganijwe ko abanyeshuri bagomba kumenyeshwa uko gahunda yo kwiyandikisha imeze dore ko umwaka w’amashuri  ya kaminuza uzatangira kuwa 09 Ukwakira 2017.

Reba aha   urutonde rw’abemerewe inguzanyo n’abasabwe kwihutira kujya kuri REB

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger