AmakuruAmakuru ashushye

Abarwayi bari barwariye mu bitaro bya Gisenyi bimuriwe mu bindi bitaro

Nyuma y’aho imitingito ikomeje gukaza umurego, abarwayi bari barwariye mu bitaro bya Gisenyi bamaze kwimurwa aho bamaze kwakirwa n’ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze.

Abarwayi 44 ni bo bagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Bari batwawe mu modoka zo mu bwoko bwa Coaster, zahabagejeje mu byiciro hagati ya saa kumi n’imwe na saa yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, kugira ngo abe ari ho bakomeza gukurikiranirwa.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho imitingito ikomeje kumvikana yibasiriye Akarere ka Rubavu, ari na ho bari barwariye. Kugeza ubu iyo mitingito ikomeje kumvikana ikaba irimo kwangiza ibikorwa remezo nk’imihanda, inzu z’abaturage, amashuri n’ibindi.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, avuga ko muri ibi bihe biteguye gukora mu buryo budasanzwe, mu kurushaho gukurikirana ubuzima bw’aba barwayi baje biyongera ku bandi basanzwe bakurikiranwa n’ibi bitaro.

Yagize ati “Abarwayi twakiriye twiteguye gukora ibishoboka byose ngo dukurikirane ubuzima bwabo. Abanganga n’abaforomo nk’abantu bafite inshingano zo gutabara ubizima bw’abarwayi, byabaye ngombwa ko bose barara mu kazi muri iri joro, ubu bose barimo gukora bunganira abaraye ku izamu, kugira ngo serivisi zijyanye no kwakira abarwayi zihute kandi zirusheho kugenda neza”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubushobozi bwaba ubw’ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa, bituma ibitaro bibasha guhangana n’ibibazo by’ibihe bidasanzwe buhari. Bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge z’uko abarwayi bari bwitabweho.

Yagize ati “Igihugu cyacu gihora cyiteguye gutabara abantu bari mu kaga nk’ibi byabaye. Iki gikorwa ni urugero cyane cyane kuri twe nk’abaganga, ruduha umukoro wo gukora mu buryo budasanzwe, twakira abarwayi mu bwitange bwose bushoboka kandi neza. Turakomeza gukurikirana ubuzima bwabo, tunamenye ibibazo byihariye bafite, atari iby’uburwayi gusa, ahubwo n’iby’imibereho, hanyuma dukorane n’inzego bireba, tubiteho by’umwihariko”.

Mu barwayi bakiriwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, barimo ababyeyi babyaye bari kwakirirwa muri serivisi ya Matérnité, abarwayi b’inkomere biganjemo abafite imvune z’amagufwa bakiriwe muri serivisi ya Chirurgie abana bakuru barwaye bakiriwe muri serivisi ya Pédiatrie, n’impinja zavukanye ibibazo bitandukanye zikurikiranirwa muri serivisi ya Néonatologie.

Mu bandi bari barwariye mu bitaro bya Gisenyi barimo abimuriwe mu Bitaro bya Shyira no ku kigo nderabuzima cya Rugerero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger