Abarundi barashaka kubona ikipe yabo ikatisha tike y’igikombe cya Afurika 2019 (+AMAFOTO)
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Werurwe 2019 , ikipe y’igihugu y’U Burundi ishobora kwandika amateka akomeye cyane mu mupira w’amaguru i Burundi byose biraterwa n’ibiva m’umukino abanyagihugu bitabiriye ari benshi cyane bafitanye na Gabon.
Ikipe y’igihugu y’u Burundi irasabwa gutsinda uyu mukino mu gihe byaba byanze ikanganya ikabona inota rimwe imbere ya Gabon, mugihe Gabon yo isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze ibona itike y’igikombe cya Afurika 2019.
Ni umukino wa nyuma w’itsinda rya gatatu (C), ugomba gukinwa mu masha macye ari mbere kuko saa cyenda zuzuye ku masahaya Kigali na Bujumbura (15h00’). Abarundi ni aba kabiri mu itsinda n’amanota icyenda (9) mu gihe Gabon ibari inyuma n’amanota arindwi (7).
Kugira ngo u Burundi bubone itike nuko bwatsinda cyangwa bakanganya na Gabon isabwa gutsinda gusa, Mali yo yamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kuko iyoboye itsinda n’amanota 11 mu mikino itanu.Umukino wa nyuma igomba gucakirana na South Sudan.
Bitewe n’uburemere bw’uyu mukino witabiriwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru baturutse hirya no hino mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bazindukiye ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore .
Imirongo ni miremire cyane ku buryo kwinjira bisa nibigoranye cyane ndetse amatike nayo ashobora kubura cyane , itike ya macye y’uyumukino ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Burundi mu gihe itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amarundi..
Ikipe ya Gabon imaze iminsi i Burundi iri kuba muri Panurama Hotel imwe muri hoteli eshatu zikomeye i Burundi. Biravugwa ko Gabon yakodesheje iyi hoteli yose kugira ngo bayibemo nta wundi muntu uhageze aza kwaka serivisi.