AmakuruAmakuru ashushye

Abarokotse impanuka yo muri Victoria imaze guhitana abantu 207 bavuze icyayiteye

Bamwe mu barokotse impanuka ikomeye y’ubwato bwa MV Nyerere bwarohamye mu kiyaga cya Victoria ku wa kane w’iki cyumweru, bavuze ibyabaye mu minota mike mbere y’uko ubwato barimo bukora impanuka.

Ochori Burana na Ruben Mpande bari muri buno bwato, bavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko umusare wari utwaye ubu bwato yari ari kuvugira kuri terefoni, hanyuma akaza gukata vuba nyuma yo kwisanga yataye icyerekezo yagombaga gusesamo.

“Abantu bamubwiraga ko ava kuri terefoni ye akita kuri vola y’ubwato. Ubwo twegeraga icyambu cya Ukara, twabonye yerekeza ibumoso bw’icyambu kandi yari yemerewe gusesa iburyo bwacyo. Yahise akata vuba.”Burana aganira n’ibiro bya Tanzania bishinzwe itangazamakuru TBC.

Mugenzi we Mpande yongeyeho ati”Nyuma yo gukata vuba vuba, ubwato bwahise buhengamira mu ruhande rumwe butangira kujugunya abantu n’imizigo mu mazi hanyuma bugarutse ku rundi ruhande, bwahise bwubika icyari kiburimo cyose. Njye nahise nsimbukira mu mazi, noga nsatira inkombe.”

Mpande yongeyeho ko yari kumwe n’abavandimwe be 10, kugeza ubu imirambo yabo ikaba itaraboneka.

Mugenzi we Burana we yavuze ko impanuka ikimara kuba yahise asimbukira mu mazi, akaza kwifashisha ipine kugira ngo abashe kureremba. Ngo yamaze iminota 15 mu mazi, hanyuma aza gutabarwa n’umurobyi wari uri hafi aho.

Uyu avuga ko yari yatakarije abavandimwe 6 muri iyi mpanuka, kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka imirambo ya 3 muri bo.

Ubu bwato bwakoreye impanuka nko muri metero 50 uvuye ku cyambu cya Ukara. Magingo aya, harabarurwa abantu 207 bamaze gutakariza ubuzima muri iyi mpanuka, mu gihe 41 barimo na  Augustine Charahani wari ubutwaye ari bo bamaze kurokorwa. Charahani yabonwe kuri uyu wa gatandatu, nyuma y’amasaha 40 iyi mpanuka ibaye.

Kuri uyu wa gatandatu haboonwe imirambo irenga 60, gusa haracyari ubwoba bw’uko abahitanwe n’iyi mpanuka bashobora kugera kuri 300.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uwari utwaye ubu bwato nta bumenyi buhagije yari abifitemo kandi ko umusare wabwo wa nyawe yari ataburimo.

Magingo aya, ushinzwe gutwara ubu bwato ndetse n’abashinzwe imikorere yabwo bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bagire ubusobanuro batanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger