Abarobyi bo muri Kenya bakoresha agakingirizo mu kurindirana umutekano hagati yabo.
Mu gihe benshi baziko agakingirizo gakoreshwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kubarinda inda zitateganyijwe, Abarobyi bo mu guhugu cya Kenya barobera mu nyaja y’Ubuhinde bo banakoresha agakingirizo mu kurinda Telefone zabo zigendanwa.
Aba barobyi mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru BBC bavuga ko iyo bagiye kwinjira mu mazi bafata telefone zabo zigendanwa bakazishyira mu gakingirizo ka bagabo mu rwego rwo kwirinda ko zajyamo amazi zigapfa ndetse bikaborohera kuzogana mu mazi bakaba basaba ubufasha bagenzi babo igihe bahuye nikibazo bari mu mazi.
Aba barobyi bemeza ko aka gakingirizo kabafasha cyane mu kurinda itumana naho ryabo kuko babasha kuvugana n’abandi barobyi bari ku butaka cg bari mu mazi bakasha gutanga icyerekezo barimo bakaba babasha gutabarwa igihe habayeho impanuka zo mu mazi.
Umwe mu barobyi witwa Matano Jafar uherutse kurokoka impanuka y’ ubwato bwacubijwe n’ umuhengeri bane muri bo bakaburirwa irengero kugeza na nubu bakaba batara boneka, yavuze ko aka gakingirizo bifashisha nka waterproof ya telefone zabo ari ikintu gikomeye kibafasha kubahuza n’ imiryango yabo no kurindirana umutekano hagati yabo.