AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abarinzi ba Perezida w’Amerika Joe Biden bakorewe ibyo batazigera bibagirwa muri Korea y’Epfo

Abarinzi babiri ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, birukanwe ku butaka bwa Koreya y’Epfo aho yari agiye kugirira uruzinduko nk’uko byagarutsweho bitangazamakuru bikomeye muri Amerika.

Amakuru yemeza ko aba barinzi burijwe indege shishitabona bazira guhohotera umuturage.

The Guardian yatangaje ko, aba barinzi bakorera urwego rwa ‘Secret Service’ bageze muri Koreya y’Epfo mbere y’uko Perezida Biden ahagera nk’uko bisanzwe bigenda iyo ateganya kugirira uruzinduko ahantu.

Uyu Mukuru w’Igihugu ataragerayo, bakubise umuturage wo muri Koreya y’Epfo ku wa 19 Gicurasi 2022, bigakekwa ko bari basinze, gusa Polisi y’iki gihugu yahise ita muri yombi umwe muri bo, itangira kumukoraho iperereza.

Umuvugizi wa Secret Service, Anthony Guglielmi, yemeje ko uru rwego rwamenye iby’imitwarire y’aba barinzi. Yagize ati: “Secret Service yamenye ibihabanye n’akazi byarimo abakozi babiri bishobora kuba byishe amategeko.”

Guglielmi kandi yavuze ko bahita basubizwa muri USA, anagaragaza ko ntacyo imyitwarire yabo ihungabanya ku ruzinduko rwa Biden. Ati: “Barahita basubizwa aho bakorera. Nta ngaruka biragira ku ruzinduko.”

Perezida Biden yageze muri Koreya y’Epfo ku wa 20 Gicurasi 2022, akomereza mu Buyapani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger