AmakuruImyidagaduro

Abarimo Papa Sava, Killerman, Bamenya na Nsabi bahataniye ibihembo bya Mashariki Film festival

Abakinnyi ba filime batandukanye mu Rwanda bahataniye ibihembo bya Mashariki Film festival aho kugeza ubu Niyitegeka Gratien (Papa Sava) ndetse na Nshimirimana Yannick (Killerman); bayoboye abandi mu guhatana mu byiciro byinshi mu cyiciro cyahariwe Abanyarwanda cyiswe ‘Iziwacu’.

Mashariki Film Festival [MAAFF] igiye kuba hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe. Izatangira guhera ku wa 2-9 Ugushyingo 2024. Hazerekanwa filime ahantu hatandukanye harimo muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali na Norrsken House Kigali.

Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira ko iri serukiramuco rimaze imyaka 10 kandi muri iyi myaka rimaze ritigeze rigwingira ahubwo ryagiye ryagura imbago.

Ati “Twishimira ko mu myaka 10 tumaze, tumaze kugenda twaguka, usanga buri mwaka hari ikintu cyiyongereye ku byari bihari ni ibintu byo kwishimirwa. Twishimira kandi umusanzu tumaze gutanga Nyafurika muri rusange atari mu Rwanda gusa.”

Yavuze ko kugeza ubu bamaze kugenda bakora ibikorwa bishamikiye kuri Mashariki Film Festival byagize ingaruka nziza kuri sinema. Atanga urugero rw’umushinga witwa ‘Tumenye Sinema’ uheruka gusozwa muri Kamena ugasiga urubyiruko rusaga 400 rukora filime rwo mu duce dutandukanye tw’igihugu, ruhawe amahirwe yo gukabya inzozi zarwo.

Avuga ko kandi kuri ubu batangije umushinga wa Masharket ugamije guha amahirwe abakora filime, bagahuzwa n’abashoramari muri sinema ndetse bakaba bateganya n’ibindi byinshi bizagenda byiyongera muri iri serukiramuco uko rizagenda ryaguha.

Senga avuga ko kandi kuri ubu yishimira ko mu byo bamaze kugeraho harimo n’iki cyiciro cy’Abanyarwanda kiri kugenda nacyo cyagutse kubera abantu benshi bamaze kwiyongera muri sinema nyarwanda.

Kuri iyi iki cyiciro cya Iziwacu harimo abakinnyi ba filime batandukanye bo mu Rwanda biganjemo abakina n’abatunganya filime zica kuri televiziyo ndetse n’iz’izishyirwa ku mbuga za internet.

Niyitegeka wamamaye nka Papa Sava na Nshimirimana Yannick wamenyekanye nka Killerman bahatanye mu byiciro bitatu mu gihe Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’Ingore ndetse Benimana Ramadhan uzwi nka Ramadhan bahatanye mu byiciro bibiri.

Uretse Iziwacu ibindi byiciro bizatangwamo ibihembo harimo igihembo cya Best Tv Serie, Best Shot Film, Best Documentary, Signis Award ndetse na Best Feature Film.

Urutonde rw’abahatanye mu cyiciro cya filime zo mu Rwanda:

Best Film

Filime zica kuri televiziyo (TV Series)

Iryamukuru

Kaliza wa Kalisa

Indoto

Shwadilu

Izica kuri internet (WEB Series)

My Heart

Umuturanyi

Papa Sava

Bamenya

The Forest

Mara

Maya

Umugabowanjye

Inzira y’umusaraba

Inkovu

Best Director

Best Director TV Series

Willy Ndahiro

Roger

Pacifique Mpazimpaka

Ibrahim Kwizera

Best Director Web Series

Killaman

Harerimana Issiak

Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

Benimana Ramadhan

Uwamahoro Antoinnette

Yves Mizero

Siboniyo Junior

Ingabire Appolinnaire

Bunduki (Semana Alexis)

Best Actor

TV Series

Dan Gaga (Ngenzi)

Illunga(tukowote)

Mugisha James (James)

Nsabimana Eric (Nsabi)

Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

Web Series

Nshimirimana Yannick (Killerman)

Clapton Mugisha (clapton)

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

Mazimpaka Wilson (Kanimba)

Shaffy

Soroba

(Dylan) Emmy Shema

Bizimana Vital

Best Actress

Tv Series

Nicole uwineza

Tessy

Mireille Igihozo Nshuti

Web Series

Nyambo Jesca

Nadia Mutoniwase

Dusenge Clenia (Madedeli)

Keza Linda

Swallah

Soleil

Alphonsine

Irakoze Arianne Vanessa

Uwamahoro Antoinette(Maman Gentil)

Abatanga icyizere

Abagabo

Yannick Nshimirimana

Pacifique Nshimiyimana

Abakobwa

Yvette Umurungi

Ineza Kelia Bernice

Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya ahatanye nawe mu byiciro bibiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger