Abarimo Minisitiri w’Imari babujijwe gusohoka igihugu
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, byandikiye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bibimenyesha ko hari abari abaminisitiri batemerewe kurenga igihugu.
Muri abo harimo Minisitiri w’Imari, Nicolas Kazadi Kadimanzuji, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe iterambere ry’icyaro ndetse na Guy Mikulu Pombo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rusesa Imanza muri RDC, Firmin Mvonde Mambu, ryagaragaje ko ibiro bye byatangiye gukora iperereza kuri abo bayobozi basabirwa kutarenga Kinshasa.
Yakomeje agaragaza ko mu rwego rwo gukumira no kwirinda ko batoroka ubutabera, bagomba kubuzwa kurenga Kinshasa n’imbibi z’Igihugu muri rusange.