AmakuruPolitiki

Abarenga ibihumbi 100 bakiranye Paul Kagame wa RPF ubwuzu(Amafoto)

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024, abaturage baturutse mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Uburengerazuba basesekaye aho umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa perezida wa Repubulika ari kwiyamamariza.

Paul Kagame arakomereza gahunda zo kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Muhanga.

Ahagana ku i saa tanu n’iminota 30 ni bwo umukandida Paul Kagame yasesekaye kuri stade ya Ngororero aho agomba kwiyamamariza, yakirwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi ijana bari bamutegereje.

Umukandida Paul Kagame yinjiye kuri stade ya Ngororero yambaye umupira w’umweru ufite amaboko maremare uriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo ijya gusa n’icyatsi, maze abaturage bose bati “ni wowe ni wowe, muzehe wacu, muzehe wacu.”

Abateraniye kuri stade ya Ngororero baravuga ko babukereye kugira ngo bashimire Perezida Kagame uburyo yashoboye kubaha umutekano, amajyambere n’imibereho myiza.

Akarere ka Ngororero ni kamwe kari karazahajwe n’intambara y’abacengezi 1998 ndetse hari abanyeshuri bishwe ku ishuri rya Nyange nyuma yo kwanga kwitandukanya nk’uko bari babisabwe n’abacengezi.

Abaturage baje kwakira Perezida Kagame bavuga ko kuba bafite umutekano babimushimira ariko bikiyongeraho amajyambere babonye arimo imihanda, amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi.

Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero kandi baturage bavuga ko bahinga bakeza, bakaba bashima imihanda bakorewe ituma bageza umusaruro wabo ku isoko.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame namara kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Muhanga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger