Abarenga 40 baguye mu mirwano ikomeye hagati y’Inyeshyamba zirwanya u Rwanda n’Ingabo z’u Burundi
Hashize ibyumweru bitatu ingabo z’u Burundi zihanganye n’inyeshyamba za CNRD- FLN mu ishyamba ry’i Kibira muri iyo mirwano hakaba hamaze kugwamo abarwanyi barenga 40 bo muri izi nyeshyamba
Amakuru ava muri Komini ya Bukinanyana avuga ko izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro muri irishyamba ry’ ikibira ngo zimaze ibyumweru bigera kuri bitatu byose zihanganye n’ingabo z’igihugu ndetse yemeza ko abarenga 40 bahasize ubuzima.
Ibi kandi byashimangiwe n’ikinyamakuru cyandikirwa i Burundi SOS Media aho gitangaza ko abagera kuri 40 bo nyeshyamba bamaze kuburira ubuzima mu mirwano imaze ibyumweru bitatu ibahuje n’ingabo za Leta.
Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje guhamagara umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, FDNB, Ltn Col. Floribert Biyereke, ntikibashe kumubona kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga.
Izi nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zahungiye muri iri shyamba kugira ngo zijye zibona aho zituruka zigiye guhungabanya umutekano mu Rwanda, dore ko bigeze no gutera mugace ka Nyamagabe na Nyaruguru bagahitana imbaga y’inzira karengane.