Abaregwa guteka umutwe urubyiruko rwari rwakoranyirijwe muri KigaliConventionCentre bagejwejwe imbere y’urukiko
Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa uburiganya no gutegura inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko,bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama.
Abatwe muri yombi barimo Dr Kinuthia Charles, Umuyobozi w’Ikigo Wealth Fitness International, Vivian Khisa, Mukhwana Mutenyo, Mathipei Racheal Nashipai ndetse n’Umunyarwanda Niyonkuru Mohamed bivugwa ko ari we wari ushinzwe kwakira amafaranga y’abiyandikishaka bakoresheje Mobile Money.
Dr Kinuthia Charles,Vivian Khisa, Mukhwana Mutenyo na Mathipei bari bari kumwe n’ubunganira mu mategeko, Me Evode Kayitana.
Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ‘wealth and fitness summit’ ndetse ngo iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira ni ukuvuga asaga 177,000 Frw.
Gusa ngo urubyiruko rwitabiraga iyi nama rwasabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo rwemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko bagiye bavuga.
Ubwo bari bageze aho inama yari kubera, bamwe batangiye gusabwa kwishyura andi mafaranga y’aho bicara. Inzego z’umutekano zahise zihagarika iyi nama ndetse n’abari bihishe inyuma y’imitegurire yayo batabwa muri yombi.
Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi.
Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko abaregwa bateguye inama ntibamenyeshe inzego zirimo iz’umutekano kandi nk’uko bo babisobanura ko yari amahugurwa ku bijyanye n’ubucuruzi no kwihangira imirimo.
Ikindi ngo ntabwo bari bamenyesheje Minisiteri zibifite mu nshingano ngo zinarebe niba koko ayo masomo yari kuba yujuje ubuziranenge cyangwa akenewe mu Rwanda.
Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha busobanura ko harimo uburiganya kuko urebye niba umuntu yaragiye yishyura amadorali 25, ubwo ubaze abantu nibura ibihumbi bibiri mu bari bitabiriye wasanga bari gukusanya miliyoni 27 Frw.
Umushinjacyaha yasobanuye kandi ko babajije kuri Kigali Convention Centre ahagombaga kubera inama, bagasaba iki kigo cyari kwishyura miliyoni enye bivuze ko izindi miliyoni 23Frw zose bari guhita bazijyana bityo bakaba bambuye Abanyarwanda.
Abaregwa bahawe umwanya bose bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko inama bateguye bari babisabiye uburenganzira ndetse na Polisi y’igihugu bagiye kuyisaba uruhushya banayisaba ko yazabakorera uburinzi ku munsi nyir’izina w’inama ibabwira ko kuri Kigali Convention Centre hari umutekano.
Niyonkuru yavuze ko yahamagawe n’iki kigo ngo agikorere akazi ko kwakira amafaranga y’abazajya bitabira amahugurwa binyuze kuri Mobile Money.
Umucamanza amubajije icyo avuga ku kuba ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo ngo hakomeze iperereza, yavuze ko ari umunyeshuri warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize ku buryo akeneye kurekurwa akajya gusaba gukomeza amasomo muri Kaminuza.
Yakomeje avuga ko kandi nta cyaha yumva yakoze cyatuma afungwa kuko we yari umukozi ndetse wubahiriza inshingano ze kandi nta muntu yigeze ashuka ngo amuhe amafaranga ahubwo we yabonaga amafaranga ajya kuri telefone ye gusa.
Me Evode Kayitana ubunganira mu mategeko we, yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza impamvu zituma abakiliya be bakekwaho icyaha bityo yumva Urukiko rwategeka ko bafungurwa bakaburana bari hanze.
Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 Nyakanga 2019.