Abaraperi n’abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye gukozanyaho
Abahanzi Nyarwanda mu njyana ya Hip hop biganjemo abazagaragara mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro bagiye gusakirana mu mukino wa gicuti n’ikipe y’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda (AJSPOR).
Uyu mukino uzaba ku wa 17 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia, ugamije kurushaho kumenyekanisha igitaramo “Icyumba cya rap” giteganyije ku wa 27 Ukuboza 2024.
Ubuyobozi bwa MaAfrica iri gutegura iki gitaramo bwabwiye IGIHE ko abaraperi barimo na bamwe mu banyamakuru ba siporo aribo bahisemo gutumiza uyu mukino mu rwego rwo kurushaho gusabana mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.
Bamwe mu baraperi bazitabira iki gitaramo banitezwe muri uyu mukino barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Nubwo kwinjira kuri uyu mukino ari ubuntu, abifuza kwitabira iki gitaramo bakomeje kugura amatike aho mu myanya isanzwe itike iri kugura 3000Frw, VIP ikagura 7000Frw, mu gihe muri VVIP iri kugura ibihumbi 15 Frw.
Abifuza kuzagurira amatike ku muryango, bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP.