AmakuruAmakuru ashushye

Abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda babwiwe igihe bazabonera Diplome zabo

Kamunuza y’u Rwanda (UR) yasabye abasoje amasomo yabo mu mpera z’umwaka ushize kwihangana bakaba basabye ibigaragaza ko barangije, mu gihe bategereje kubona impamyabumenyi zabo.

Ibi bije nyuma y’uko abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda bavugaga ko batinze kubona impamyabumenyi zabo bikaba byanatumaga batabona akazi mu bigo bitandukanye cyane cyane ibya leta kuko batakwemerera gukora ibizamini nta mpamyabumenyi ufite.

Kaminuza y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko impamyabumenyi z’abasoje kwiga muri Kamunuza y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye bazatangira kuzibona mu mpera z’uku kwezi.

UR kandi ikomeza ivuga ko mu gihe abasoje Kaminuza bategereje impamyabumenye, batagomba kubura amahirwe yo gushaka akazi kuko iyi kaminuza yavuganye na Minisiteri y’abakozi (MIFOTRA) ko bakorohereza abarangije kaminuza bazana ibyemeza ko barangije kaminuza (To Whom)

Mu gukemura ikibazo cyo gutinda kw’impamyabumenyi ku basoje Kaminuza y’u Rwanda, ku bari kwiga muri uyu mwaka, ngo umunsi bazakoreraho ibirori byo gusoza amashuri (Graduation Ceremony) ni nabwo bazahabwa impamyabumenyi zabo. Ngo byakerezwaga n’uko zakorerwaga i Burayi.

Kaminuza y’u Rwanda yanavuze ko impamyabumenyi ziri gukorerwa mu Rwanda. Kuba ari ubwa mbere zitangiye gukorerwa mu Rwanda birasaba imbaraga nyinshi n’ubwitonzi kugira ngo hakorwe impamyabushobozi zizewe kandi zijyanye n’igihe.

Abasoje kaminuza umwaka ushize (abakoze ibirori byo gusoza kaminuza 08 Ugushyingo 2019) barasabwa kugera kuri UR bagahabwa ibibafasha guhatana ku isoko ry’umurimo mu gihe impamyabumenyi zitaraboneka.

Mu 2019 harangije abanyeshuri 9 382 mu byiciro bitandukanye; barimo abagore 2 488 n’abagabo 5 894 bose bategereje Impamyabumenyi zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger