Abapolisi b’u Rwanda bari kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari
Ku wa kane w’iki cyumweru, abapolisi b’Abanyarwanda 240 bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu ntara ya Malakal muri Sudan y’Epfo, bambitswe imidari y’ishimwe.
Nk’uko Girmay Gebrekidan wari uhagarariye umuryango w’abibumbye yabitangaje, aba bapolisi b’u Rwanda bahawe iyi midari kubera umurava n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni umuhango wanitabiriwe na guverineri wa leta ya Upper Nile, James Tor Munybuny ndetse n’abandi bayobozi ba Polisi z’ibindi bihugu biri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, Girmay Gebrekidan yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari kubera murava, n’ubwitange mu kugarura ituze n’umutekano, ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Ntara ya Malakal ndetse na Sudani y’Amajyepfo muri rusange.
Ati:”Mu kazi kanyu mugaragaza ubwitange kandi bigaragara ko mwateguwe neza, muzi kwihanganira imbogamizi muhura na zo, ariko mugakomeza kurinda abaturage bagahora batekanye”.
Yashimangiye ko abapolisi b’u Rwanda bakomeje guhagararira u Rwanda neza ari na yo mpamvu umuryango w’abibumbye ubashimira byimazeyo.
Yashimiye u Rwanda uburyo rwubahiriza ihame ry’uburinganire iyo rugiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.
Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo Hazel Dawet, na we yishimiye kuba abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari igaragaza ko babikwiye, bijyanye n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaza mu kurinda abaturage aho bari mu nkambi.
Ati:”Iyi midari LONI ibambitse ijye ihora ibatera ishema kandi ibibutse umwaka wose muba mumaze mwarasize imiryango,Igihugu n’incuti zanyu mukunda.”
Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari , Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, na we yashimiye umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi b’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo uburyo bafashwa gusoza neza inshingano bafite muri kiriya gihugu.
Magingo aya muri Sudan y’Amajyepfo hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 587 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro.
Ku Isi u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Iguhugu cya Ethiopia mu kwitabira kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byabayemo imvururu za Politiki.