Abapolisi bahuguye abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ku gukumira no kuzimya inkongi y’umuriro
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro (Fire Brigade) ryasoje amahugurwa yahabwaga abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police) ku kwirinda no kurwanya inkongi.
Aya mahugurwa yarangiye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 ,yari amaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
Aya amahugurwa ni imwe muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye mu Rwanda ku kugira ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi aho bakorera ndetse n’aho batuye.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko abasirikare bahuguwe ari abagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire bakorera mu kigo cya Kanombe. avuga ko bahuguwe ku bigize umuriro ndetse n’igitera inkongi.
Ikindi avuga ni uko banahawe ubumenyi bw’ibanze bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe ibaye icyo aricyo cyose.
Agira ati “Aya mahugurwa yari ahuriwemo n’abasirikare ba Ofisiye n’abasirikare bato muri Military Police, babanje gusobanurirwa ibigize inkongi n’ibiyitera kugira ngo bamenye uko bakwitabara igihe ibaye. Ariko ikiruta ibindi tubasobanurira ibitera inkongi kugira ngo babashe no kuzikumira zitabara.”
Aba basirikare bigishijwe goresha bimwe mu bikoresho bizimya inkongi y’umuriro bitandukanye Polisi isanzwe yifashisha muri buriya butabazi.
ACP Gatambira yagaragaje ko abasirikare n’abapolisi bafite inshingano zo kumenya ibijyanye no kuzimya inkongi kuko iyo hari aho ibaye nibo bafata iya mbere bakajya gutabara abaturage.