AmakuruAmakuru ashushye

Abapolisi 30 barimo umukobwa umwe basoje amahugurwa yo gutwara moto zabugenewe mu gucunga umutekano (Amafoto)

Kuwa gatanu tariki ya 23 Nyakanga mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) hasojwe amahugurwa y’abapolisi 30 bahugurwaga ku bijyanye no gucunga umutekano bifashishije za moto zabugenewe.

Ni amahugurwa bari bamazemo igihe cy’ibyumweru Bitatu, baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (PDU).

Aya mahugurwa yatangwaga n’abapolisi baturutse mu gihugu cy’Ubutaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’Ubutaliyani (Carabiniere) bafitanye na Polisi y’u Rwanda. Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/ AP Jeanne Chantal Ujeneza yari kumwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’Ubutaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani, hari umuyobozi wa PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, hari kandi Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu ishami rinzwe umutekano wo mu muhanda.

DIGP/AP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abapolisi b’u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.

Yagize ati “U Rwanda ni Igihugu gikunze kwakira inama mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda nawo ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw ‘abantu ndetse n’imitungo yabo ikangirika. Niyo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk ‘uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije amahugurwa uyu munsi. ”

CPL Mukandayisenga Pelusi umukobwa umwe rukumbi wari mu basoje amahugurwa mu gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

DIGP/AP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy’umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye. Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.

Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y’Ubutaliyani yifuza gukomeza ubufanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi byumwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati” Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by’umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n’umuhate ,ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n’imbaraga n’ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi. ”

Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y’Ubutaliyani izakomeza guhugura abapolisi b’u Rwanda batwara za moto kugira ngo nabo bazahugure abandi kugeza ubwo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk ‘uko byifuzwa.

Assistant Inspector of Police (AIP) Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi ni bamwe mu bapolisi basoje aya mahugurwa.

AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n’andi yagiye akora.

Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy ‘ibirori habaye akarasisi.”

CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30. Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk’umukobwa byaramutinyuye.

Ati “Nari nsanzwe nkorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n’abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye.”

Twabibutsa ko aya mahugurwa yasojwe uyu munsi ari ikiciro cya Gatatu, muri rusange abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’abapolisi bo mu gihugu cy ‘Ubutaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger