AmakuruUburezi

Abanyeshuri bo muri UR bagiye guhabwa mashine zifite ubushobozi kurusha izisanzwe

Nyuma y’imyaka igera kuri ine bari bamaze mu gihirahiro, kuri ubu abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, bagiye guhabwa mudasobwa ndetse zitandukanye n’iza Positivo BGH bari basanzwe bahabwa, akarusho uyihawe akazajya ahabwa na garanti y’imyaka ibiri aho ishobora gupfa akayisubiza.

Ni imashini zizahabwa no ku bari batarazihabwa kuva mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 aho ubu uwo ari we wese utarayihawe ariko wishyurirwa na leta yemerewe kujya gusinya amasezerano ayimuhesha.

Itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas, rivuga ko gutangira gusaba guhabwa izo mashini binyuze mu gusinya ayo amasezerano mashya atandukanye n’ay’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, bizatangira kuri uyu wa 26 Kamena 2023.

Riti “Ibijyanye no gusinya ayo masezerano bizakorerwa ku rubuga rwa MINUZA. Gusinya aya masezerano ntabwo ari itegeko cyane cyane ku banyeshuri bafite uko babona mudasobwa zabo.”

Rikomeza rivuga ko izo mudasobwa zizatangwa ku nguzanyo imeze nk’imwe itangwa ku mafaranga y’ishuri itangwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ya BRD, amasezerano akaba ashobora kuvugururwa mu byiciro bizakurikiraho.

Ni mudasobwa ngo zizagenda zitangwa bijyanye n’ibyo umuntu yiga. Ni ukuvuga ngo niba wiga amasomo yo mu ikoranabuhanga akenera mudasobwa ishobora kwakira porogaramu ziremereye, ntabwo uzahabwa imashini imeze nk’uwiga amasomo adakenera iyo mudasobwa.

Riti “Muri uyu mwaka mudasobwa ni iz’ubwoko bumwe, ariko ubushobozi bwazo buzagenda butandukana bijyanye n’ubushobozi bwa mudasobwa uwiga akenera.”

Ni imashini zizaba ziri mu byiciro bine birimo Lenovo Notebook ya processeur ya Intel Core i3 ifite ububiko bwa Gigabytes 8 RAM na Gigabytes 512 za SSD, zishyurwa ibihumbi 523 Frw.

Icya kabiri kigizwe na mudasobwa za Lenovo Notebook za i5 zifite Gigabytes 8 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zizishyurwa ibihumbi 790 Frw.

Icyiciro cya gatatu cy’izi mudasobwa zigiye guhabwa aba banyeshuri kirimo iza Lenovo Notebook za i7 zifite ububiko bwa Gigabytes 8 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zo zizishyurwa miliyoni n’ibihumbi 50 Frw

Mu gihe icya kane kibe kigizwe na mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo Notebook za i7 zifite ububiko bwa Gigabytes 16 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zikazishyurwa miliyoni imwe n’ibihumbi 150 Frw

UR ivuga ko mu gutanga izi mudasobwa abazaba bemerewe kuzihabwa bazamenyeshwa mu buryo busanzwe butangirwaho amakuru haba ku butumwa bugufi, email no ku zindi mbuga nkoranyambaga zisanzwe.

Abemerewe guhabwa mudasobwa ni abahabwa inguzanyo z’amafaranga y’ishuri kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatanu. Bazahabwa garanti y’imyaka ibiri yishingira ubupfu bushobora guturuka ku ikorwa nabi ryazo rishobora kugaragara muri icyo gihe.

Iyo mudasobwa yibwe ntacyo garanti yafasha uwayihawe, ndetse n’iyo bigaragaye ko yapfuye bigizwemo uruhare na nyirayo nabwo ntacyo iyo garanti ishobora kumumarira.

Ni imashini zigiye gutangwa mu buryo bwo korohereza abanyeshuri kwiga mu buryo bukomatanyije ubw’ikoranabuhanga n’ubundi busanzwe aho umunyeshuri aba ari kumwe na mwarimu imbonankubone.

Mudasobwa ztanzwe bwa mbere muri Kaminuza mu mwaka w’amashuri wa 2015/2016 gusa zikaba zarakunze kunengwa ubushobozi budafatika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger