AmakuruUburezi

Abanyeshuri b’igitsina gore nibo benshi mu batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza

Muri rusange abakora iki kizamini mu mashuri abanza ni abakandida 202,967 barimo ab’igitsina gabo 91,067 n’abigitsina gore 111,900.

Minisitiri w’Uburezi yagiye mu mashuri yatoranyijwe gutangiza ibi bizamini.

Kuri uyu wa Mbere harakorwa ibizamini bibiri, mu masaha ya mu gitondo abanyeshuri barakora ikizamini cy’Imibare, nyuma ya saa sita barakora Social n’amasomo ajyanye n’Iyobokamana.

Ku wa Kabiri bazakora ibizamini bibiri, Science and Elementary Technology mu gitondo naho nyuma ya saa sita bazakora Ikinyarwanda.

Ikizamini kizasozwa ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, 2023 aho abanyeshuri bazakora ikizamini cy’isomo ry’Icyongereza.

Nyuma y’ibizamini bisoza amashuri abanza, ibizamini bya Leta ku basoje icyiciro rusange (ORDINARY LEVEL) kizatangira tariki 25 Nyakanga kizasozwe ku ya 01/08/2023, aho abakandida 131,535 ari bo bazakora.

Ikizamini gisoza amashuri yisumbuye (ADVANCED LEVEL) na cyo kizatangira ku tariki 25 Nyakanga kizasozwe ku ya 04/08/2023 aho abakandida bazakora ari 48,674.

Abanyeshuri bazakora ibizamini mu mashuri nderaburezi (TTC) ni 3,994 naho abazakora ibizamini mu masomo yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ni 28,196.

Muri rusange abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta, kuva ku mashuri abanza kugeza ku basoza amashuri yisumbuye, bose hamwe ni 415,366.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger