Abanyeshuri bazasubira ku ishuri mu kwa cyenda
Mu ngamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 iterwa na Coronavirus zashyizweho na leta y’u Rwanda harimo n’uko amashuri akomeza gufunga kugeza muri Nzeli 2020.
Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19:
Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose.
Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
Serivisi zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.
Ingendo zirabujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira kubera impamvu zikomeye.
Serivisi zemerewe kongera gukora:
Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.
Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora, ariko hagakora abakozi b’ingenzi.
Hoteli n’Amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa moya z’ijoro.
Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.
Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.
Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
Serivisi zizakomeza gufunga:
Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020
Insengero zizakomeza gufunga.
Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
Utubari tuzakomeza gufunga.
Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zizakomeza guhagarara.
Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.
Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation0 k’iminsi 14 ahantu habugenewe.
Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.
Ingamba zisanzweho zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ibi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.