AmakuruUburezi

Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye gukora ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024 Abanyeshuri basaga 202.000 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hose mu Gihugu.

Abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza
Abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza
Ku rwego rw’Igihugu, ibi bizamini byatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, muri GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo.

Ubwo yatangizaga ibizamini bisoza amashuri abanza, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yasabye ababyeyi korohereza abana kujya basubiramo amasomo yabo no kugerera ku bigo bakoreraho ibizamini ku gihe.

Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana bakabaha umwanya wo gusubiramo amasomo yabo nabo bakabafasha kugira ngo bakore neza, abanyeshuri nabo bagomba kutarangara bakiyibutsa ibyo bize”.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810.

Ibi bizamini bizakorerwa kuri centre 1,118 ziri hirya no hino mu Gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302.

Minisitiri Twagirayezu atangiza ibizamini bya Leta
Minisitiri Twagirayezu atangiza ibizamini bya Leta
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyateguye uburyo ibizamini bizakorwa ku buryo abana bazindukiye mu bizamini nta kibazo gihari.

Mbere y’uko ibi bizamini bitangira NESA yabanje kugenzura uko byiteguwe ndetse n’Abarimu bagenzura ibi bizamini bisoza amashuri abanza na bo bari bageze ku bigo bakoreraho.

NESA ivuga ko uyu mwaka w’amashuri wagenze neza kandi ko bakoresheje imbaraga zihagije mu kwigisha abana uko bikwiye ndetse bahawe amabwiriza y’uko bagomba kwitwara no gukora muri ibi bizamini.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, yasabye abanyeshuri gushira ubwoba bakinjira mu bizamini nta gihunga kandi bagasubiza neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger