AmakuruAmakuru ashushyeUbureziUbuzima

Abanyeshuri barenga 1/2 cy’abiga muri UR-Huye barwaye amaso mu bwoko butandukanye

Ubushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) biga muri Koleji ya Huye bwagaragaje ko abarenga kimwe cya kabiri bafite indwara z’amaso zo mu bwoko butandukanye. Impuguke mu by’ubuvuzi bw’amaso zivuga ko uburwayi bw’amaso bukomeje kuba ikibazo gikomereye urubyiruko.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri 218 hagamijwe kureba ubuzima bw’amaso yabo, akaba ari igikorwa cyakozwe hagati y’italiki ya 12-14 Ukwakira 2021.

Ibisubizo by’ibipimo byafashe byagaragaje ko abanyeshuri 118 bangana na 54.1% by’abasuzumwe basanganywe ibibazo by’amaso.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) Dr Christian Ngarambe, yavuze ko abo banyeshuri basanganywe ibibazo by’amaso bikenewe ubuvuzi bwihariye.

Muri abo basanganywe ibibazo by’uburwayi, 30% bafite uburwayi bw’amaso butuma bagorwa no kureba ibintu bibegereye (longsightedness) na ho 25% bafite uburwayi bworoheje bw’amaso nubwo na bo bagiriwe inama yo gukoresha indorerwamo z’amaso.

Dr. Ngarambe yagize ati: “Niba 54.1% bafite ibibazo by’amaso muri kaminuza gusa, bivuze ko gishobora kuba ari ikibazo cy’ubuzima rusange mu Gihugu. Abantu benshi bashobora kuba babana n’indwara z’amaso batabizi.”

Yakomeje asaba abanyeshuri basanganywe uburwayi gukomereza serivisi z’ubuvuzi muri CHUB ndetse n’abatarasuzumwe muri icyo gihe bakihutira kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ubushakashatsi buheruka gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2012 bwagaragaje ko nibura umuntu umwe mu bantu 100 afite uburwayi bw’amaso.

Imibare yo mu mwaka wa 2016 itangwa na Minisiteri y’Ubuzima (RHMIS,2016) yashimangiraga ko mu bigo nderabuzima, indwara z’amaso ziri ku mwanya wa kane mu ziganje mu baza kwivuza aho umwaka umwe hasuzumwe abantu 638,080.

Iyo Minisiteri ishimangira ko indwara ziza imbere mu gutera ubuhumyi mu Rwanda ari indwara y’ishaza (cataract), umurego ukabije mu jisho (glaucoma), gusaza tw’utunyangingo tw’tugize ijisho ku bageze mu zabukuru ndetse n’izindi ndwara zifata ishaza, udutsi tw’amaso ndetse n’izindi.

Indwara y’ishaza ni na yo yiganje cyane kuko imibare igaragaza ko abaturarwanda bavuwe indwara y’ishaza mu mwaka wa 2015 bari 3473 mu gihe mu 2016 banganaga na 2973. Abavuwe indwara ya glaucoma bari 629 mu 2015 mu gihe mu 2016 havuwe 594.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2018 abarenga kimwe cya gatatu (34.0%) by’Abanyarwanda babasha guhabwa ubuvuzi mu bigo nderabuzima aho baba bavurwa uburwayi bufata igice cy’inyuma cy’ijisho (conjunctivitis).

Conjunctivitis ni imwe mu ndwara zitera benshi kujya kwisuzumisha ku bigo nderabuzima no mu bitaro kuko byihariye hejuru ya 80% by’abivuza amaso ndetse bakaba biganjemo abana bato, mu gihe 30% barengeje imyaka 40 bakenera indorerwamo z’amaso kugira ngo babashe gusoma.

Imibare itangwa na OMS ishimangira ko ku Isi yose habarurwa abasaga miliyari bafite uburwayi bw’amaso cyane cyane ububabuza kureba hafi cyangwa kureba kure kandi ari uburwayi bushobora kwirindwa cyangwa butaravurwa.

Ku munsi Mpuzamahanga w’amaso wabaye taliki ya 14 Ukwakira , OMS yavuze ko uburwayi bw’amaso bufata abantu bo mu myaka irenze 50 ari bo bibasirwa cyane n’indwara z’amaso.

SRC:Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger