Abanyeshuri bahiriye mu nzu bararamo 10 bahita bapfa abandi barashya bikabije
Kuwa Mbere taliki ya 12 Ugushyingo 2018, ikigo cy’ishuri kizwi nka St Bernard i Rakai cyo Muri Uganda cyigamo abana b’Abahungu cyafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana abanyeshuri 10 abandi barakomereka bikabije.
Iyinkongi yibasiye inzu aba banyeshuri bararamo, bihurirana n’uko irara ifunze Babura uko basohoka bamwe bicwa n’umwotsi abandi umuriro urabakongora.
Umuyobozi w’ iri shuri Henry Nsubuga, yavuze ko uyu muriro ari igikorwa cy’ urwango ndetse ko habayeho ubufatanye bw’ishuri n’ikigo barakomeza gushakisha inkomoko yatumye iyi nkongi yibasira iyi nzu.
Ni mugihe bikomeje gukekwako iyi nkongi yatewe n’abagizi banabi binjiriye iki kigo bagashumika inzu aba bana bari barayemo.
Umuyobozi wa polisi ya Uganda muri aka gace Ben Nuwamanya, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko abantu batatu, harimo umuzamu, batawe muri yombi ku mpamvu z’ iperereza.
Yavuze ko Abanyeshuri 10 bahise bitaba Imana abandi 20 bakaba barembeye mu bitaro ndetse ko binababaje kubona umubare wabapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.
Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yabwiye Reuters ko abategetsi barimo gutohoza nimba abanyesuri bahoze biga kuri iki kigo baherutse kwirukanwa badafite uruhare ku cyateye iyi nkongi.
Umuyobozi w’ akarere Gerard Karasira, yavuze ko abaturage begereye icyo kigo ntako batagize ngo bazimye uyu muriro ndetse ngo banarokore aba bana ariko bahura n’ikibazo cy’inzugi zari zifunze hamwe n’umwotsi wari mwinshi.
Yongeyeho ko iyo haba hari Kizimya mweto hafi aho, byari koroha gutabara abahiye.
Akarere ka Raka ahari iryo shure, kari ku birometero 280 mu magepfo y’ umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, hafi y’urubibi icyo gihugu gihana na Tanzania.