Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga i Goma bangiwe kwambuka umupaka
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Nzeri 2019, Abanyeshuri b’Abanyarwanda babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Gisenyi bangiwe kwambuka ngo bajye kwiga hakurya i Goma muri DR Congo.
Aba banyeshuri bamaze iminsi bari mu biruhuko, bangiwe kwambuka ngo bajye gukomeza amasomo yabo,mu gihe aribwo bari bongeye gusubukura umwaka w’amashuri.
Kwangirwa kwambuka kw’aba banyeshuri, bifitanye isano no kuba ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo hakiri ibikorwa byo kubuza abantu gupfa kwambuka umupaka uko babonye mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kigeze mu Mujyi wa Goma.
Muri Nyakanga 2019, minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Congo badakwiye gusubirayo, icyo gihe muri Congo bari mu biruhuko.
Muri iki gitondo abanyeshuri bagera kuri 250 bagerageje kwambuka ku mupaka muto (petite barrière), naho abagera ku 100 ku mupaka munini (grande barrière). Muri bo harimo n’abiga mu mashuri abanza.
Imibare yose hamwe y’Abanyarwanda biga i Goma ntabwo izwi neza, gusa babarirwa mu magana. Abanyecongo batuye mu Rwanda bafite ibyangombwa bo bari kubareka bakambuka umupaka.
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga muri DR Congo, batangarije BBC dukesha iyi nkuru ko bamaze iminsi bakorana inama n’ubuyobozi ngo harebwe uko abo bana basubira ku masomo, ariko bikaba ntacyo byatanze.
Benshi muri bo bafite ikibazo cy’ukuntu bazabonera abana babo ibigo mu Rwanda bakurikije aho bari bamaze kugera mu masomo n’amashami bari basanzwe barikwiga muri Congo.
Mu mujyi wa Goma abantu bane nibo babonywemo indwara ya Ebola, babiri yarabishe.
Nyiramahakwa banze ko ajyana abana be kwiga hakurya i Goma, umwe yiga muwa gatanu w’abanza undi muwa kabiri w’ayisumbuye, avuga ko abayobozi bari babijeje gukemura ikibazo cyabo ariko ntacyo babikozeho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahise buhamagaza inama y’ababyeyi bafite abana biga muri Congo mu gihe abana bo basubiye imuhira.