AmakuruUburezi

Abanyeshuri 415 baturutse mu Rwanda na Kenya bahuriye muri Wisdom School mu biganiro mpaka

Ishuri rya Wisdom school,rihereteye.mu karere ka Musanze ryahuriyemo abanyeshuri baturutse muri Kenya 415 barimo Abanyarwanda 145 baturutse mu bigo byose bya Wisdom school, mu biganiro mpaka bibategura gusobanukirwa ibibazo umugabane w’Afurka ufite bakiri bato mu rwego rwo kubishakira ibisubizo nonkubateguramo abayobozi bawo beza b’ejo hazaza.

Biturutse mu ngingo zitandukanye bagiye baganiraho, aba bana ubwabo bemeza ko ibi biganiro mpaka bizarushaho kubaka ubumwe bw’Abanyafurika(Pan-Africanism) mu gusigasira ubusugire bw’umugabane no kubyaza umusaruro ubukungu bwawo akenshi buba intandaro y’amakimbirane awuhoramo biturutse ku bihugu byo mu mahanga.

Topazi Honore Itangirubuntu ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom school

Topazi Honore Itangirubuntu ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom school yagaragaje inyungu y’ibi biganirompaka.

Ati:”Mbere na mbere nize amasomo menshi biturutse ku biganirompaka byo ku mpande zombi harimo nko kuyobora ibiganiro, kuvugira mu ruhame,kumenya gusubiza vuba Kandi neza ndetse no kunoza ururimi rw’icyongereza muri rusange.
Twaganiriye ku bibazo bitandukanye bigaragara ku mugabane wacu ariko mu gusubiza twerekezaga ku bisubizo byabyo kuburyo ubona ko bidutegura tukiribatongukura tubizi kugira ngo nituzaba abayobozi dufite icyo twabikoraho,ntibizabe nko kubishakisha ahubwo tuzabe tuzi Uko bimeze ndetse n’ibikenewe.”

Tselot Mesfin waturutse mu gihugu cya Kenya yavuze ko ibi bhiganiro mpaka bikwiye gutuma barushaho gukunda umugabane w’Afurka no kutumva ko gushaka VISA zo mu bihugu by’amahanga aricyo kibaraje ishinga.

Ati:”Icyo ntekereza kuri ibi biganiro mpaka ni uko bikwiye gusiga ibihugu byose by’Afurika bishyizeho uburyo bworoshye bw’imigenderanire(Free VISA policy) tugashyira imbaraga mu kubaka umugabane wacu dukemura ibibazo bya hato na hato biwurimo aho gusanga turarikiye kujya mu bindi bihugu by’amahanga kuko burya “Ijya kurisha ihera ku rugo” Charity begins at home..ibi biganiro ni ingenzi kuri twe twiga dutegurwa kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.”

Tselot Mesfin waturutse mu gihugu cya Kenya yavuze ko ibi bhiganiro mpaka bikwiye gutuma barushaho gukunda umugabane w’Afurka

Ibi byashimangiwe na Ricky Armani waturutse kuri Kasaran group of school wanadhimye cyane urwego abana b’Abanyarwanda bagezeho mu kuvuga icyongereza cyumvikana Kandi bitanga icyizere ku bimwe bw’umugane w’Afurika w’ejo hazaza.

Ricky Armani waturutse mu gihugu cya Kenya nawe yagaragaje ko ibi biganiro mpaka ari integuza nziza ku bayobozi b’ejo hazaza muri Africa mu gukemura ibibazo bihari

Umuyobozi wa Wisdom school Nduwayesu Ellie yagarutse ku mpamvu z’ibi biganiro mpaka anahamya ko ari gahunda igamije gutegura abayobozi b’ejo hazaza Kandi bafite ibyo bamenye bakiri bato byerekeye umugabane.

Ati:”Impamvu y’iki gikorwa ni mu rwego rwo gutegura abana bacu gusobanukirwa ibibazo Afurika ifite bakiri bato,igihe cyose umubajije ikibazo akaba ashobora kwisobanura no gutanga igitekerezo cyane cyane ko tuba tubategura kuzaba abayobozi b’igihe kiri imbere,twizera ko nyuma y’ibi biganirompaka bizatuma bagira ubutwari no gutanga umusanzu mwiza ku byo bagomba gukorera igihugu n’umugabane wacu muri rusange.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko umugabane w’Afurika wagize ibibazo byinshi ariko ko igihe kigeze ngo bikemuke binyuze mu gutegura abakiri bato binyuze mu biganirompaka mu rurimi rw’icyongereza aho baganira Kandi biga,barushaho kumenya kuvuga ururimi ,kumva,gusubiza no kungikanya ibitekerezo.

Nyuma y’ibi bigsnirompaka byo kuri uyu wa 6 Mata 2025, muri Kanama 2025,ibigo 15 biturutse muri Afurika birimo n’u Rwanda bizahurira muri iri shuri mu bindi biganirompaka, bigifite intego yo kurushaho gutegura uyu mugabane n’abayobozi bawo b’ejo hazaza.

Ishuri rya Wisdom school n’amadhami yaryo yose, rifite abanyeshuri ibihumbi 3000, bigishwa amasomo atandukanye ya siyansi,indimi zirimo Icyongereza,igifaransa,igishonwa n’izindi mu rwego rwo kubagurira imipaka ku Isi hose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger