Abanyeshuri 3 bo muri kaminuza y’u Rwanda bahawe ibihembo na RDB
Abanyeshuri batatu bo muri kaminuza y’u Rwanda bahawe ibihembo birimo mudasobwa za laptop, amafaranga n’ibindi byabafasha gukomeza gukarishya ubwenge no kuba intyoza kurusha uko bari uyu munsi.
Aba banyeshuri [abahungu babiri n’umukobwa umwe] bahembwe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) ku bufatanye n’Ikigo cya National Geographic[Natgeo], kubera ubuhanga bagaragaje mu gukora ubushakashatsi bujyane no kubungabunga Ingagi n’ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo.
Aba banyeshuri bashyikirijwe ibihembo n’umuyobozi wa RDB , Clare Akamanzi, ndetse anabizeza gukomeza kubashyikira kugira ngo bakomeza kuzamura urwego rwabo mu bijyanye n’ubushakashatsi.
Aba banyeshuri bakoze ubu bushakashatsi mu gihe habura iminsi mike ngo habeho igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi bavutse , icy’uyu mwaka kizaba kuwa 1 nzeri 2017. Kizabera mu mujyi wa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ahitwa mu Kinigi.
Uyu muhango ngarukamwaka ubera muri Pariki y’ibirunga, witabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bishimira ibyo birori byokwita izina abana b’ingagi.
Ni ku nshuro ya 13 hazaba hagiye kuba uyu muhango uhuriza hamwe abantu baturutse imihanda yose y’Isi, umwaka ushize abana b’ingagi bavutse bagera kuri 22 bahawe amazina , ukaba warabaye tariki ya 2 Nzeri 2016.
Uyu muhango ukomoka mu muco gakondo w’Abanyarwanda wo kwita izina abana, wakorwaga ku munsi wa munani umwana avutse, watanze umusaruro ntagereranywa kuva watangizwa muri 2005.