Abanyekongo batangariye kubona Perezida Kagame afata amafoto n’abaturage ku mupaka wa Goma
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nzeri 2017 , hacicikanye amafoto ya Perezida Paul Kagame ari kwifotoza ari ku mupaka wa Goma ari kumwe n’abaturage bo muri Repubulika ya Congo, nyuma y’aya mafoto abaturage bo muri iki gihugu bakomeje gutangarira iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umukuru w’Igihugu ari mu Karere ka Rubavu ahari gufatirwa amashusho y’ikiganiro The Royal Tour gitegurwa n’Umunyamakuru w’umunyamerika Peter Greenberg, uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Iki kiganiro gitambuka kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika kikagaragaramo Perezida w’Igihugu runaka asobanura amateka yacyo ahanini ashingiye ku bukerarugendo. Ni muri urwo rwego Perezida Kagame akomeje kugaragara mu duce dutandukanye akora ibikorwa bitandukanye bijyanye no gufata amashusho y’iki kiganiro.
Kuri uyu wa kane tariki 07 Nzeri 2017, Perezida Kagame ari kumwe na Peter Greenberg batwaye amagare mu ifatwa ry’amashusho y’ikiganiro “The Royal”.
Kuri uyu wa gatanu tariki 08 Nzeri 2017, Perezida Kagame yongeye kugaragara mu bikorwa bisanzwe bimenyerewe nk’iby’ubukerarugendo no kuruhuka, muri ibyo hakaba harimo imyidagaduro itandukanye ku mucanga wo ku mazi magari ku Gisenyi ndetse hari n’aho agaragara atwaye ubwato buzwi nka Jet Ski.
Abanyekongo batangajwe n’ukuntu Perezida Paul Kagame yafashe amafoto n’abaturage bahoPerezida Paul Kagame muri ibi bikorwa arimo yaboneyeho umwanya wo gufata amafoto[Selfies] n’Abanyekongo, bamwe batangira kumwirahira bavuga ko mu Rwanda hari umutekano utagereranywa ndetse no kwishyira ukizana kwa buri wese.
Babinyujije ku mbuga za Whatsaap n’izindi nkoranyambaga bari kuvuga ko ibyo babonye kuri Perezida Kagame byihariye kubera urugwiro yaberetse ndetse akabemerera gufata amafoto bari kumwe nawe.