AmakuruPolitiki

Abanyecongo barigamba kurasa M23 u Rwanda akaba arirwo rukomereka

Abanyecongo benshi bagaragaje ko bashimishijwe n’itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze , aho barigereranya no kuba FARDC yararashe M23 ,u Rwanda akaba arirwo rukomereka.

Ku munsi w’Ejo ku wa 24 Ukwakira 2022,nibwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku muvugizi wayo,Yolande Makolo yashyize hanze itangazo rinenga uburyo Perezida Tshisekedi arimo gukemura ikibazo cya M23,mu nzira y’intambara bikaba binyuranyije n’ibyavuye mu biganiro by’amahoro n’amasezerano ya Nairobi na Luanda.

Ibitangazamakuru byo muri RD Congo bibyutse byandika ko kuba, u Rwanda rwasohoye iri tangazo kandi rusanzwe rutungwa agatoki mu guha ubufasha umutwe wa M23, ngo ni ikigaragaza ko rwababajwe no kuba FARDC irimo kotsa igitutu izi nyeshyamba”Mubyo bwagereranyije no kurasa M23 u Rwanda akaba arirwo rukomereka”

Nubwo hari ababona itangazo ryashyizwe hanze n’u Rwanda nko gutabariza umutwe wa M23, ntawakwirengagiza ko FARDC ariyo isa n’ikeneye ubufasha kuko kuva kuwa kane tariki ya 2022, FARDC imaze gutakaza agace ka Ntamugenga gafatwa nk’ihuriro ry’Umujyi wa Goma na Rutshuru.

Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwihanije FARDC kutongera kurasa ibiasasu by’imbunda ziremeye hafi y’imipaka y’u Rwanda,kuko ngo ari amakosa atakomeza kwihanganirwa

Indi nkuru bisa

U Rwanda rurshinja DRC kwisubiraho rugahitamo intambara hagati y’ibihugu byombi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger