Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku magare
Abanyarwanda babiri Mugisha Samuel na Areruya Joseph bahatanye mu batarengeje imyaka 23 ntibahiriwe n’umunsi wa mbere kuko baje mu icumi ba nyuma mu isiganwa riri kubera Mujyi wa Innsbruck muri Autriche hari gukinwa ibyiciro bitandukanye bya shampiyona y’Isi mugusiganwa ku magare.
Kuri uyu munsi wa mbere aho abasiganwaga n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) mu batarengeje imyaka 23 ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi babiri Areruya Joseph na Mugisha Samuel baserutse muri icyi cyiciro.
Mu bakinnyi 70 bitabiriye iki cyiciro cyo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, aba banyarwanda bombi baje mu myanya 10 ya nyuma dore ko Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 62, naho Areruya asoreza ku mwanya wa 65 .
Kuri iyi ntera ya ya kilometero 27.8 bakinaga , Umunya-Denmark, Mikkel Bjerg w’imyaka 20 niwe waje ku mwanya wa mbere yisubiza umudari wa zahabu yari yanatwaye mu 2017 , akaba yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 31.
Ku wa kane taliki 27 Nzeri 2018 mu cyiciro cy’ingimbi naho ikipe y’u Rwanda izahagararirwa na Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus. aho bazasiganwa ku ntera ya kilometero 126.8 aho bazahaguruka i Kufstein nabo basoreze mu mujyi wa Innsbruck , umujyi wakiriye iri siganwa.
Mugisha Samuel arongera gukina ari kumwe na bagenzi be Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Munyaneza Didier na Hakiruwizeye Samuel mu icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda ‘Road Race’mu batarengeje imyaka 23 kuri wa 28 Nzeri 2018.
Iyi shampiyona y’Isi mu gusiganwa ku magare yateguwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi ‘UCI’ ikomeje kubera muri Autriche, ikipe y’u Rwanda yajyanye abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 gusa.