Abanyarwanda bongeye gusabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo guhangana na coronavirus
Police y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Mata 2020, yongeye gusaba abanyarwanda kubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya COVID-19.
Ibi police y’ igihugu yabivuze nyuma y’ imanza zigaragaye z’ abantu bafatwa batubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Muri izo ngamba harimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe, keretse abashaka service zihutirwa.
Kuwa gatuta tariki ya 8 Mata, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu icyenda mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho kudakurikiza ingamba zashyizweho.
Abo batawe muri yombi bafashwe batanga ibiribwa ku baturage hatubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’imuntu n’undi.
Itegeko rivuga ko umuntu wifuza gufasha abantu muri ibi bihe byo kuguma murugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, agomba kubimenyesha inzego zibanze zikareba ko bitangwa mu buryo buboneye.
Avugana na The New Times dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu, John Bosco Kabera yavuze ko abanyarwanda bagomba gukomeza kubahiriza izi ngamba kugeza igihe cyagenywe ubundi hakarebwa uko iko cyorezo kizaba gihagaze.
Abaturage barasabwa kuguma murugo kugeza kuwa 19 Mata.
Yagize ati “nibyo Koko hari abantu bake basuzugura ntibubahirize amabwiriza yashyizweho. Turongera kubihanangiriza tubabwira ko bigomba kuba inshingano za buri wese kuko ibi ari mu rwego rwo kurind ubuzima bw’ abaturage bose.”
Kabera yongeyeho kandi ati “wemerewe gusa gusohoka ugiye gushaka service zihutirwa zirimo guhaha ibiribwa, kwivuza ndetse na banki, ariko nabwo ukabishakira ahakwegereye kandi wirinda gukorera mu matsinda.”
U Rwanda rumaze kwemeza abarwayi bagera ku 113 banduye COVID-19, aho barindwi muri bo bamaze gukira icyo cyorezo.
Abanyarwanda bakaba kandi bibutswa gukomeza gukurikiza izindi ngamba zirimo gukaraba intoki n’amazi n’isabune n’izindi.
Ibihugu byinshi ku isi byakomeje gukaza ingamba zo kwirinda COVID19, nk’aho mu Bwongereza umuturage ufashwe arenze ku mabwiriza yo kuguma murugo acibwa amapawundi 60, aya akaba ari agera kuri 60,000 by’amafaranga y’U Rwanda.