Abanyarwanda bikuranwe muri Uganda bagatayo ibyabo bahumurijwe na Minisitiri Busingye
Minisitiri w’ubutabera bw’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya leta, yahumurije Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cy’abaturanyi ba Uganda bagatayo ibyabo, abizeza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda biri mu nzira zo gukemuka kandi ko imitungo yabo na yo izitabwaho.
Ibi Minisitiri Busingye yabivugiye mu kiganiro Minisiteri y’ubutabera yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere kivuga ku cyumweru cy’ubutabera cyatangiye kuri uyu wa 18 Werurwe.
Minisitiri Busingye yabajijwe niba hari ubufasha leta y’u Rwanda yaba yarageneye Abanyarwanda birukanwe muri Uganda bakahata imitungo yabo, avuga ko ibibazo byose biri hagati y’ibihugu byombi harimo n’icy’imitungo bizashakirwa ibisubizo.
Ati”Turakomeza kwizera ko ibyo bibazo bizashakirwa ibisubizo byose hamwe muri rusange n’icyo kirimo [imitungo] kubera ko ni ibintu abantu baba bararuhiye, bafitiye uburenganzira. ”
“Ntabwo numva ari ikibazo twatandukanye n’ibindi byose bihari kandi nemeza ko twagifata hamwe n’ibindi n’inzira ihari yo kugerageza kubishakira ibisubizo kuko byose turabifite, biranditse, biri ku rutonde buri muntu ku izina rye aho yari ari, icyo yataye, ibimenyetso byabyo byose biregeranyije. Turatekereza ko mu nzira zo gukemura icyo kibazo muri rusange n’iki kizakemukiramo.”
Ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi, birimo ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda aho bamwe batotezwa, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakirukanwa ku butaka bw’iki gihugu ahanini bagatayo imitungo yabo, abana babo ndetse n’imiryango yabo. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda binyuze muri Dr. Richard Sezibera iherutse gutangaza ko abarenga 900 ari bo bamaze kwirukanwa muri Uganda kuva muri 2017.
Ikindi kibazo gishingiye ku bufasha leta y’i Kampala iha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe ikibazo cya gatatu kiri hagati y’ibihugu byombi ari icy’ibicuruzwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda nyamara nta mpamvu ifatika ihari.