Abanyarwanda bihariye imyanya yose y’ imbere mu irushanwa ry’ibihugu bikoresha Igifaransa
Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryahuzaga ibihugu bitandatu byto muri Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa , abakinnyi babanyarwanda bihariye ibihembo hafi yabyose muri irisiganwa ryaberaga i Kigali.
Ibihugu byari byitabiriye iri siganwa birimo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger, DR Congo ndetse n’u Rwanda.
Mu cyiciro cy’abagabo irushanwa ryegukanywe na Habimana Jean Eric, naho mu cyiciro cy’abagore ryegukanwa na Nirere Xaverine, uyu akaba ari mushiki wa Valens Ndayisenga
Mu cyiciro cy’abagore abanyarwanda begukanye imidari yose, Mu byiciro byose imyanya mbere intangwaho imidari yegukanye n’abakinnyi bo mu Rwanda
Uko bakurikiranye mu cyiciro cy’abagabo
1. Habimana Jean Eric, (1h38’29”)
2. Muhoza Eric (1h39’09”)
3. Nsabimana Jean Baptiste (1h39’29”)
4. Gahemba Bernabe (1h41’19”)
5. Hakizimana Felicien (1h43’30”)
Uko bakurikiranye mu cyiciro cy’abagore
1. Nirere Xaverine (1h13’28”)
2. Ishimwe Diane (1h14’51”)
3. Irakoze Neza Viollette (1h17’25”)