AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abanyarwanda barimo Sonia Rolland mu itsinda rizaherekeza perezida Emmanuel Macron mu Rwanda

Nyuma y’uko hatangajwe ko perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda, ubu hamaze gushyirwaho itsinda ry’abazamuherekeza ririmo Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland.

Biteganyijwe ko Perezida Macron azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ruzatangira ku wa 27 Gicurasi rukarangira ku wa 28 Gicurasi 2021.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko uru ruzinduko ruzaba rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi waranzwemo agatotsi kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‘Le Journal du Dimanche’ yatangaje ko Sonia Rolland ukomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda azaba ari mu itsinda ry’abantu bazaherekeza Perezida Macron.

Scholastique Mukasonga
Scholastique Mukasonga

Uretse Sonia Rolland, Emmanuel Macron azaherekezwa n’umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Annick Kayitesi

Kuba Emmanuel Macron yarahisemo aba bagore kugira ngo bamuherekeze mu ruzinduko azagirira i Kigali ngo byaturutse ku mateka bafitanye n’ibihugu byombi, nk’aho Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda anahaba mu bwana bwe kugeza umuryango we wimukiye mu Bufaransa ndetse kuri ubu akaba afite umuryango ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko ubwo Perezida Macron azaba ari mu Rwanda, igikorwa cya mbere azahakorera ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse nyuma akazafungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihug muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger