AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaUmuco

Abanyarwanda bari mu mahanga bari gutoza abana umuco nyarwanda

Abanyarwanda baba mu mahanga bongeye guhuriza abana babo bavukiye mu mahanga mu  gihugu cy’ Ububirigi mu rwego rwo kubigisha ururimi rw’ Ikinyarwanda no kubatoza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’ indirimbo gakondo bigishwa kubyina  no kuririmba.

Abana benshi bavuka ku Banyarwanda baba mu mahanga birabagora kumenya Ikinyarwanda, imbyino gakondo, n’umuco w’igihugu cy’ababyeyi babo muri rusange, cyane cyane kubera kubura aho babitorezwa. Mu Bubiligi ihuriro ry’Abanyarwanda baba i Namur ryihaye intego yo gufasha muri ibi.

Iryo huriro buri mwaka ritegura igikorwa cyo kwigisha abana bavukiye mu Bubiligi imbyino nyarwanda, n’Ikinyarwanda. Icyo gikorwa ngaruka mwaka mu mujyi wa Namur, kitabirwa n’amagana y’Abanyarwanda bava mu bice bitandukanye by’Ububiligi.

Ku nshuro ya 12 iki gikorwa gitangiye, mu mpera z’icyumweru gishize kitabiriwe n’abantu bavuye mu turere twinshi tugize Ububiligi. Imbyino nyarwanda nizo zicurangwa mo, aho usanga benshi mu rubyiruko rutaragera mu Rwanda rubyina izo njyana gakondo z’aho ababyeyi babo bakomoka, mu buryo batojwe n’iryo huriro.

Philbert Rugumire umwe mu bategura iki gikorwa avuga ko intego yabo ari ukwibutsa abana babo ko bafite ubundi bwenegihugu, n’igihugu cyabo cy’u Rwanda. Ati: “Aba bana bavukiye hano i Burayi, harimo n’abakuze usanga batazi Ikinyarwanda, ntibamenye n’imbyino za kinyarwanda, kandi twebwe twababyaye turi Abanyarwanda, ntidushobora rero kubyemera.

“Ni yo mpamvu dutegura uyu munsi, bakaza hano tukabigisha imbyino nyarwanda, tukabereka uko Abanyarwanda bambara, n’amateka yaranze u Rwanda, kandi twishimiye ko tubona benshi basigaye babizi”. Rugumire akomeza avuga ko umuco w’igihugu cyabo ari umurage mwiza bifuza kuzaraga abana babo.

Assumpta Kabagema, umunyarwandakazi uba mu mujyi wa Namur afite abana babiri, yavuganye igishyika nyuma yo kubona abana be babyina imbyino nyarwanda. Ati: “Nta kintu kiryoshye nko kubona abana twabyariye aha batubyinira indirimbo z’iwacu i Rwanda, bitwereka ko u Rwanda rudashobora kuzimangana muri bo. Arongera ati“Twifuza ko ejo basubira mu Rwanda iyo twavuye gukora ibikorwa by’iterambere, ariko batazi ururimi ntibyakunda.”

Abategura iki gikorwa bemeza ko kimaze kwigisha Ikinyarwanda no gutoza umuco nyarwanda abana bagera ku 1,000. Ububiligi ni igihugu cyahoze gikoroniza u Rwanda akaba ari kimwe mu bihugu by’Uburayi birimo Abanyarwanda benshi aho Fondation Roi Baudouin ivuga ko habarurwa Abanyarwanda barenga 18,000 bibera muri iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger