AmakuruAmakuru ashushye

Abanyarwanda babiri bakomeje kuburirwa irengero kuva bafatirwa muri Uganda umwaka ushize

Irengero ry’Abanyarwanda babiri, Sendegeya Theogene na Magezi Emmanuel baburiye muri Uganda mu mwaka ushize rikomeje kuyoberana.

Nk’uko bitangazwa n’abo mu miryango yabo, izimira ryabo ryaje rikurikira ugutabwa muri yombi kwabo kwakozwe n’ingabo za Uganda zo muri Diviziyo ya kabiri i Mbarara.

Birakekwa ko bashobora kuba bafungiwe muri gereza z’ibanga za CMI, urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda.

Abo mu miryango ya Magezi na Sendegeya bavuga ko babanje gushimutwa, hanyuma bakajyanwa ahantu hatazwi. Nta cyaha bashinjwa kigezwe kigaragazwa.

Ikindi kandi nta mpapuro zibata zo kubata muri yombi zigezwe zigaragazwa. Ishimutwa ryabo ryakozwe n’inzego z’umutekano wa Uganda nk’uko zisanzwe zibikora ku bandi Banyarwanda.

Ifatwa ryabo kandi ntabwo ryigeze rinamenyeshwa Ambasade y’u Rwanda i Kampala, ibi bikaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ihutazwa Abanyarwanda bakomeje gukorerwa muri Uganda ryatumye mu ntangiriro za Werurwe Guverinoma y’u Rwanda igira inama Abanyarwanda yo kwirinda gukorera ingendo muri Uganda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera yavuze ko iki kemezo gikurikiye itabwa muri yombi ritemewe n’amategeko rikorerwa Abanyarwanda, gufungwa bitamenyeshejwe leta y’u Rwanda, gutotezwa, kwicwa urubozo n’ibindi.

Ibi byiyongerwaho imfu z’Abanyarwanda bakomeje kwicwa urusorongo, nyamara Guverinoma ya Kampala ikabura no kuzipererezaho.

Mu baheruka kugwa muri Uganda, harimo Sabaho Lambert wari utuye Kisoro akanaba umuyobozi w’uruganda rwa Isimbi rukora inzoga zisembuye.

Undi ni Dusengimana Theogene.

N’ubwo leta ya Uganda yashyize imfu z aba nyakwigendera mu maboko y’abagizi ba nabi, hari ibimenyetso by’uko zifite aho zihuriye n’inzego z’umutekeno wa Uganda zinakoranira hafi na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Aba bose bagiye bicwa bagiye baryozwa kwanga kujya muri uriya mutwe.

Imiryango ya Sendegeya na Magezi baburiwe irengero ihangayikishijwe cyane n’ibishobora kuba byarabaye ku bantu bayo.

Uguhangayika kwabo gushingiye ku bibi bikorerwa Abanyarwanda baba muri Uganda bigaragazwa na leta y’u Rwanda.

Urundi rugero, ni Rwamucyo Emmanuel na Rutayisire Augustin bafatiwe i Mbarara bakamara amezi ane nta wubaca iryera.

Nyuma baje kugezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare, nyamara bitemewe ko abasivili baburanishirizwa mu nkiko nka ziriya.

Nta n’ikirego gifatika bashinjwaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger