Abanyarwanda baba mu mahanga bashimiwe uruhare rwabo ku gihugu
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yashimye uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza kugaragaza mu iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Mata 2025, ubwo we n’itsinda barikumwe rigizwe na Senateri Evode Uwizeyimana na Depite Muzana Alie, bagiranaga ibiganiro n’abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, byibanze ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Kazarwa yashimiye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ku bumwe no gukomera ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda bakomeje kugaragaza.
Yakomeje agaragaza ko kuba Abanyarwanda bari mu mahanga bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ari ibyo kwishimirwa.
Ati “Turabashimiye kuba mukiri indahemuka ku Rwanda, mukarurengera, mukaruteza imbere aho muri hose. Muri Intara ya Gatandatu y’u Rwanda, Intara idasanzwe ariko ikomeye ku musingi w’ubumwe n’iterambere, mukomeze mwese imihigo”
Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville, bagaragaje ko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu kwitabira ibikorwa bitandukanye nko kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya ’Cana Challenge’ yatangijwe na BRD, Dusangire Lunch igamije gufasha abana kurira ku mashuri n’izindi zinyuranye.
Abitabiriye ibyo biganiro kandi basobanuriwe uko Inteko Ishinga Amategeko ikora, bavuga ku nshingano zayo zirimo gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya Leta no guhagararira abaturage.
Senateri Uwizeyimana na Depite Muzana bagarutse ku ruhare rw’abaturage mu miyoborere, banashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’igihugu bigamije iterambere.
Abo Banyarwanda kandi bagaragaje ko bishimiye cyane kwegerwa n’ababahagarariye mu nteko, ndetse banagaragaza ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda binyuze mu bukungu, umuco n’ibitekerezo byubaka igihugu.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yari mu ruzinduko rw’akazi i Brazzaville, aho yitabiriye Inama ya 16 y’Abahagarariye Inteko Nshinga Amategeko mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie).
Banki Nkuru y’Igihugu, yerekana uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje kugira mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Amafaranga yoherejwe mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu mwaka wari wabanje wa 2023.
Uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rugenda rugaragara uko imyaka ishira kuko mu 2020, ayo mafaranga yari yageze kuri miliyoni 274$, mu 2021 agera kuri miliyoni 379$ mu gihe mu 2022 yageze kuri miliyoni 461$. Mu 2023 yari yageze kuri miliyoni 505$.