AmakuruAmakuru ashushye

Abanyarwanda ba mbere bahawe pasiporo nshya kubiciro bishya

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye Ikoranabuhanga igomba gusimbura pasiporo zisanzwe.

Iki gikorwa cyatangiye kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Uburasirazuba, ifite ibirango by’umuco nyarwanda, nko kuba irimo inzu ya kinyarwanda /gakondo, inzu igezweho (Convention Center), intore ndetse n’umubyinnyi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, yavuze ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ijyanye n’ibyemejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’indege za gisivili, ICAO, n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba agenga ishyirwaho rya pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, ikagira amapaji 34 kandi ikazajya imara imyaka ibiri. Iyi pasiporo izajya igurwa amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda.

Hari pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, ifite amapaji 50, yo ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda, igakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Hari na pasiporo isanzwe ihabwa abantu bakuru, ikaba ifite amapaji 66, yo ikaba izajya igurwa amafaranga ibihumbi 100, kandi igakoreshwa mu gihe cy’imayaka 10.

Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga kandi ifite icyiciro cya pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi.

Iyo pasiporo ifite ibara ry’icyatsi kibisi, ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, kandi ikamara imyaka itanu.

Hari kandi pasiporo ihabwa abadiporomate n’abandi banyacyubahiro, bateganywa n’iteka rya Minisitiri nomero 06/01, ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ryerekeye abinjira n’abasohoka.

Iyo pasiporo ifite ibara ritukura, ikaba ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, ikajya imara imyaka itanu.

“Izi pasiporo zatangiye gutangwa uyu munsi, bivuze ko pasiporo zari zisanzwe zitangwa zahagaritswe gutangwa guhera uyu munsi. Hakurikijwe amabwiriza y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abahawe pasiporo zisanzwe zatanzwe kugeza ejo zizakoreshwa kugeza ku wa 27 Kamena 2021.”Lt Col Gatarayiha

Zifite akuma kabikwamo amakuru kazaba karimo n’ifoto ya nyirayo, ku bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko pasiporo zari zisanzwe zitangwa zahagaritswe gutangwa kuva kuri uyu wa gatanu 28 Kamena 2019.

Gusaba bizajya bikorwa, abari mu Rwanda bezajya begera umukozi wa Irembo, cyangwa se bo ku giti cyabo bakore ubusabe, banishyure bitewe n’ubwoko bwa pasiporo basaba. Ibisabwa ni indangamuntu, no kwishyura amafaranga ahwanye n’ubwoko bwa pasiporo usaba ashaka.

Pasiporo izajya itangwa mu minsi itarenze ine nyuma yo gusabwa. Kugeza saa tanu kuri uyu wa Gatanu hari hamaze gutangwa pasiporo 12. Mu bushobozi buhari, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rushobora no gutanga asiporo 5000 ku munsi.

Batanu ba mbere bafashe pasiporo zikoranye ikoranabuhanga
Abanyarwanda ba mbere batunze pasiporo y’ikoranabuhanga bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abashyitsi bitabiriye uyu muhango

Twitter
WhatsApp
FbMessenger