AmakuruPolitiki

Abanyarwanda 8000 bavuye mu byabo barahunga, muri FLN ziomeje kubyara amahari

Impunzi z‘Abanyarwanda zanze gutaha ziba muri DR congo zigera ku 8000, zahunze agace ka Hewa Bola Muri Kivu y’Amajyepfo, kabarizwamo ibirindiro bikuru by’umutwe wa FLN nyuma yaho abagize uyu mutwe basubiranyemo bakarasana.

Mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Nzeri 2022, nibwo imirwano yahanganishije abagize umutwe wa FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda mu gace ka Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo, bitutrutse ku kibazo cya “Kiga na Nduga” Gikomeje kuvugwa muri uyu mutwe.

Hiyongera ho kandi amakimbirane amaze iminsi hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru wa FLN, Na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare muri uyu mutwe, byatumye muri FLN havuka mo ibice bibiri bihanganye.

Izi mpamvu zose ni zimwe muzatumye imirwano yubura hagati y’abagize umutwe wa FLN, byatumye impunzi Z’Abanyarwanda zihora hafi y’izi nyeshyamba ,zihunga zikava Hewa Bola hafi y’ibirindiro bikuru bya FLN ahabereye uko guhangana maze zekerekeza muri Segiteri ya lulenge mu duce nka kihungwe,makola,sungwe,lusilu,masanza na kilembwe muri Tertwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ali Rashidi Umuyobozi wa Segiteri ya Lulenge, yavuze ko benshi muri izi mpunzi ari Abagore n’Abana bato ndetse Ko babayeho mu buzima bubi cyane kandi bugoranye, ngo bitwe n’uko kugeza magingo aya, nta muryango Mpuzamahanga utabara imbabare cyangwa se ushinzwe Impunzi nka HCR uragira ubufasha ubaha.

Kuva mu mwaka wa 1994 nyuma yaho Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagarikiye Jenoside yakorewe abatutsi, hari Abanyarwanda benshi barenga miliyoni 2 bahungiye mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Guhera mu mwaka 1996 ,benshi muri izi mpunzi bacyuwe ku mugaragaro n’Ingabo z’ u Rwanda ,ariko hasigarayo Abandi bakomeje gufatwa bugwate n’umutwe wa FDLR, waje gucikamo ibice bibiri kimwe kiba CNRD/FLN kiyobowe na Col Wilson Irategeka, ikindi kiguma kuba FDLR/Foca kiyobowe na Lt Gen Byiringiro Victoire wari Perezida wa FDLR afatanyije na Gen Sylvstre Mudacumura wahoze ari Umugaba mukuru wa Foca mbere y’uko Yicwa mu mwaka wa 2019.

Ubwo havukaga CNRLD/FLN kubera ikibazo cya Kiga na Nduga nyuma yo kwitandukanya na FDLR/Foaca, hari Zimwe mu mpunzi zahise zitandukanya na FDLR/Foca maze zikurikira Col Wilson Irategeka wari umaze Kwigomeka kuri FDLR/foca, ubu akaba arizo ziri guhunga kubera amakimbirane ahanganishije abagize uno Mutwe wa CNRD/FLN, ubu umeze nku wamaze gucikamo ibice bibiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger