Abanyarwanda 47 birukanwe muri Uganda
Abanyarwanda 47 kuri uyu wa Gatandatu, birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko.
Abirukanwe muri Uganda barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda.
Ubwo bakirirwaga ku mupaka wa Kagitumba bavuze bashinjwaga kuba barinjiye ku butaka bwa Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubwo bari bafite ibya ngombwa.
Aba Banyarwanda birukanwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Uganda yari yataye muri yombi Abanyarwanda babiri bigagayo ibashinja kuba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari basanzwe bafite ibyangombwa bibibemerera nk’abanyeshuri ba Kaminuza.
Ibihumbi by’abanyanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Uganda mu myaka ine ishize, abo ni abagize amahirwe ntibafungwe bitwa intasi cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.
Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.
Ibiganiro byo gusubiza ibintu mu mujyo bigiye kumara imyaka itatu nta musaruro biratanga.