Inkuru z'amahangaPolitiki

Abanyamerika basabwe kuva muri Iraq igitaraganya

Nyuma y’uko Amerika yabaye nk’ikojeje agati mu ntozi igatangaza ko Donald Trump yategetse igisirikare cye kohereza ‘Rocket’ k’umujenerali ukomeye wa Iran Gen Qassem Soleimani, Amerika yahise isaba abaturage bayo kuva muri Iraq igitaraganya.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Baghdad muri Iraq, kuri uyu wa Gatanu yasabye abanyamerika bose kuva muri iki gihugu igitaraganya. Kuko kwica Qassem Soleimani bisa ngo gukoza agati mu ntozi bikaba bishobora guteza intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi nkuko abahanga mu bya Politiki babitangaje.

Uretse Qassem, bishe n’umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi bo muri Iraq, Abu Mahdi al-Muhandis mu gitero cy’ingabo zirwanira mu kirere.

Ambasade ya Amerika muri Iraq yagize iti “Bitewe n’umwuka mubi uri muri Iraq no mu karere, Ambasade ya Amerika irasaba abanyamerika bose kwitondera kujya muri Iraq muri Mutarama 2020, ndetse no kuva muri iki gihugu igitaraganya”.

Yakomeje igira iti “Abaturage ba Amerika bagomba kuva muri Iraq bakoresheje indege mu gihe bishoboka abo binaniye bagahungira mu kindi gihugu bakoresheje inzira y’ubutaka”.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangje ko icyo gihugu giteganya uburyo bwo kwihorera ku bantu bagize uruhare muri icyo gitero cyahitanye uwo mu Jenerali, anashyiraho iminsi itatu yo kumwunamira ndetse anatangaza ko Amerika igomba kwirengera ibigiye kuyibaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif, yagereranyije icyo gikorwa cyo kwica Gen Soleimani nk’icy’iterabwoba ryo ku rwego mpuzamahanga Amerika yakoze kandi igomba kwirengera ingaruka zacyo.

Leta zunze ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wa nyuma wo kumurasa, mu gihe yamushinjaga kuba inyuma y’igitero giherutse kugabwa kuri Ambasade yayo iri i Bagdad muri Iraq.

Imodoka ya Gen Soleimani yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad.

Abademukarate bavuga ko ikemezo cya Trump gishobora gutuma intambara yeruye irota kandi bamunenga ko yagifashe atabanje kugisha inama Inteko ishinga amategeko.

Kiriya gitero kandi kishe Gen Abo Mahidi al-Muhandis wari umuyobozi wungirije w’umutwe bivugwa ko ufashwa na Iran witwa Popular Mobilization Forces, uyu ukaba ari wo CIA yamenye ko wateguye ukanagaba igitero kuri Ambasade ya USA i Bagdad.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger