AmakuruPolitiki

Abanyamakuru baratungwa agatoki mu kwica ubusugire bw’ururimi rw’Ikinyarwanda

Perezida Kagame agaragaza impungenge z’uko ururimi rw’Ikinyarwanda rushobora gukomeza kugenda rwangirika mu gihe itangazamakuru ritagize icyo rikora muri iki gihe.

Ati:”Nsigaye mbivuga kenshi n’ubu ndabisubiramo, Barore mushake ukuntu umuco w’ururimi rwacu udacika ukaba ikintu cy’imvange kirahongaho uvuga Icyongereza akivuge,uvuga Igifaransa akivuge(….) n’ubwo nabyo babivuga nabi muzashyireho uburyo (program) ifasha abantu kunoza neza Ikinyarwanda.

Perezida Kagame ibi yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Radiyo na Televiziyo(Television) by’u Rwanda kuwa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024, ubwo yavugaga ku ngingo zitandukanye.

Ni kenshi abanyamakuru cyane cyane abakoresha amajwi,amashusho n’inyandiko bakunze gushinjwa kwangiza nkana ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane abakivangavanga n’indimi z’amahanga cyangwa andi magambo mahimbano atazwi neza inkomoko yayo azwi nka -slangs- akunze gukoreshwa n’abakiri bato.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko bagenzi babo bafite uruhare rwo kwigisha ababakurikira umuco ndetse n’ururimi rw’Ikinyarwanda ariko mu biganiro bakora bakaba badakunze guha umwanya uhagije ubusugire bw’ururimi rw’Ikinyarwanda bakaba basaba inzego zishinzwe itangazamakuru kugira hagire igikorwa Ikinyarwanda gisigasirwe.

Bati:”Hari ibintu byaje birimo -slangs- mu rurimi rwacu bikoreshwa n’urubyiruko ugasanga abanyamakuru nabo bashaka kuba aribyo bakoresha Kandi aribo bagakwiye kwigisha abandi Ikinyarwanda, byibuze abantu bakwiye kwibutswa kumenya amagambo y’ikinyarwanda bakakigoreka nyuma ariko bakizi”.

“Abanyamakuru byiganjemo abakora mu biganiro by’imyidagaduro b’imikino nibo bagira uruhare mu kwangiza ikinyarwanda no kuyobya abagikoresha kuko -slangs-zimaze kubuzura akanwa aho gusenderezwa n’amagambo afasha rubanda kumva ikinyarwanda kinoze”.

Emmanuel Mugisha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC ari narwo rushinzwe gukurikirana ibinyuzwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda,avuga ko ikinyarwanda kidakoreshwa neza mu banyamakuru bamwe na bamwe ariko afitiye icyizere politike y’itangazamakuru irikuvugururwa ko izatanga icyizere.

Ati:” Iki gihe n’igihe navuga ko dukwiye gukora cyane kugira ngo tuboneze iby’iwacu ,dukoreshe neza ururimi rwacu kuko iyo witegereje mu bindi bihugu birimo Ubushinwa (China) usanga bakoresha imbaraga zose ururimi rwabo rwagumana ubusugire bwarwo ndetse rukarushaho gukoreshwa hirya no hino ku Isi, natwe rero ni dushakishe uburyo mu migenzereze no mu igenamigambi na politike byacu tuzamura ururimi rwacu tudashyize umutwaro kuri leta ahubwo buri wese yumve abifiteno uruhare”.

“Wenda icyo leta yakora ni ukugenzura politike yabyo kugira ngo birusheho guhabwa umurongo tugire igihugu gishingiye ku muco wacu n’ururimi rwacu”.

Perezida Paul Kagame avuga ko Ikinyarwanda gikwiye gukomeza gusigasirwa ndetse ko haramutse hashyizweho gahunda yihariye yo kwigisha Ikinyarwanda ngo leta ikwiye kubishoramo amafaranga.

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zikoreshwa n’abantu benshi muri Afurika kuko uretse mu Rwanda ,uru rurimi rukoreshwa mu bindi bihugu birimo Uganda,u Burundi, Uburasirazuba bwa DRCongo, Uburengerazuba bwa Tanzania n’ahandi hatandukanye….

Twitter
WhatsApp
FbMessenger