AmakuruAmakuru ashushye

Abanyamakuru 5 ba Azam TV baguye mu mpanuka

Abakozi batanu bakorera Azam Media Group ifite televiziyo ya Azam Tv baguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye barindwi mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2019.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Singida yarimo abanyamakuru bagiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Pariki y’Igihugu ya Burigi-Chato.

Polisi yo mu gace ka Singida yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa mbili za mu gitondo aho imodoka ebyiri zagonganye abari bazirimo barindwi bahita bitaba Imana abandi batatu barakomereka bikabije aho bari mu bitaro.

The Citizen yatangaje ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli wari utegerejwe nk’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yihanganishije Azam Media Group n’imiryango y’ababuze ababo.

MU rwego rwo kubibuka, mu biganiro byose by’amasheni atandukanye ya Azam TV, ku ruhande rwo hasi hari gucaho buri foto y’umunyamakuru bagaragaza igihe yavukiye n’igihe yaviriye mu mwuka w’abazima.

Teradignews ibifurije kuruhukira mu mahoro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger