Amakuru ashushyeImyidagaduro

Abanyakenya ntibaremera neza niba ari Rick Ross koko waje ku bataramira

Umuraperi William Leonard Roberts II wamamaye nka  Rick Ross yageze muri Kenya kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Mata 2018 gusa igitangaje ni uko abanyakenya batari kwemera niba koko ari Rick Ross wa nyawe waje kubataramira.

Nyuma yo kumutegereza cyane kuko bari baziko azaza mu gitaramo cyo kumurika album “A Boy From Tandale” ya  Diamond Platnumz banafitanye indirimbo “Waka”  gusa  uyu muraperi ntiyahakandagiye , aho ahagereye kuri ubu abanyakenya bagaragaje ko batamuzi uyu babonye atandukanye nuwo bazi  mu mashusho y’indirimbo ze (Video) .

Uyu muraperi Rick Ross  azaririmbira i Carnivore muri Kenya kuri uyu wa Gatandatu , aho igitaramo cye gitegerejwe n’imbaga y’abakunda umuziki cyane cyane injyana ya Hip Hop dore ko muri iki gitaramo harimo n’umuraperi ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Khaligraph Jones n’abandi nka  Camp Mulla, Fena Gitu…

Rick Ross akigera ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport yasezeranyije  abanyakenya igitaramo cyiza cyane abasaba ko batagomba kubura muri iki gitaramo. Uyu muraperi  yatumiwe na Radio yo muri Kenya yitwa NRG Radio.

Nyuma yo kugera muri iki gihugu uyu benshi byagoranye kwemeza neza niba ari we koko kubera uko yagaragaraga bitandukanye nuko bari bamwiteze . Gusa bamwe bakavuga ko ari uko yari afite umunaniro. Uyu murapere kandi iyi n’inshuro ya kabiri ageze mu karere dore ko aheruka muri Tanzania.

 

Izi zimwe mu modoka zaje kwakira uyu muraperi Rick Ross
Rick Ross yari aherekejwe n’abacuranzi (Djs) bamucurangira

Abanyakenya uko bagiye bagereranya Rick Ross bazi muri Video n’uwo babonye waje kubataramira babicishe ku rubuga rwa Twitter.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger