Abanyafurika batatu mu bakinnyi 40 bahataniye Ballon d’Or y’abakiri bato
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 40 bagomba gutoranywamo ukiri muto wahize abandi, rugaragaraho Abanya-Afurika batatu bonyine.
Igihembo cy’umukinnyi ukiri muto gifatwa nka Ballon d’Or y’abakiri bato, gihabwa umukinnyi wahize abandi ariko utarengeje imyaka 21 y’amavuko.
Abakinnyi nka Lionel Messi, Sergio Kunu Aguero, na Mario Barotelli ni bamwe bazwi bagiye begukana iki gihembo.
Umuholandi Matthjis de Ligt ukinira Juventus, ni we watwaye iki gihembo mu mwaka ushize, akaba anahabwa amahirwe yo kukisubiza uyu mwaka.
Abanyafurika bagaragara kuri runo rutonde barimo Umunya-Senegal Krepin Diatta ukinira Club Bruges yo mu Bubiligi, Umunya- Nigeria Samuel Chukueze ukinira Villarreal yo muri Espagne na mwene wabo Tom-Dele Bashiru ukinira Wattford.
Uru rutonde kandi ruriho abakinnyi nka Joao Felix wa Atletico Madrid, Vinicius Junior wa Real Madrid, Jean Clair Todibo wa FC Barcelona, Matteo Guendouzi wa Arsenal, Masson Maunt wa Chelsea, Jadon Sancho wa Dortmund n’abandi.
Abakinnyi 40 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto.
Benoît Badiashile (AS Monaco/Fra)
Samuel Chukwueze (Villarreal/Nga)
Michaël Cuisance (Bayern Munich/Fra)
Alphonso Davies (Bayern Munich/Can)
Tom Dele-Bashiru (Watford/Nga)
Matthijs de Ligt (Juventus/Pbs)
Krépin Diatta (Club Bruges/Sen)
Gianluigi Donnarumma (AC Milan/Ita)
Denis Dragun (Standard de Liège/Rou)
Eljif Elmas (Napoli/Mcd)
Florentino Luis (Benfica/Por)
Philip Foden (Manchester City/Ang)
Mattéo Guendouzi (Arsenal/Fra)
Erling Braut Haland (Red Bull Salzbourg/Nor)
Kai Havertz (Bayer Leverkusen/All)
Alexander Isak (Real Sociedad/Sue)
Joao Felix (Atlético de Madrid/Por)
Dejan Jovelcic (Eintracht Francfort/Ser)
Boubacar Kamara(Olympique de Marseille/Fra)
Moise Kean (Everton/Ita)
Justin Kluivert (AS Roma/Pbs)
Ibrahima Konaté (RB Leipzig/Fra)
Alban Lafont (FC Nantes/Fra)
Diego Lainez (Betis Séville/Mex)
Kang-in Lee (Valence/CdS)
Andrey Lunin (Real Madrid/Ukr)
Donyell Malen (PSV Eindhoven/Pbs)
Mason Mount (Chelsea/Ang)
Patricio Nehuen Perez (Famalicao/Arg)
Reiss Nelson (Arsenal/Ang)
Abdülkadir Ömür (Trabzonspor/Tur)
Strahinja Pavlovic (Partizan Belgrade/Srb)
Rafael Leao (AC Milan/Por)
Silva de Goes Rodrygo(Real Madrid/Bre)
Jadon Sancho (Dortmund/Ang)
Luis Fernando Lucumí Sinisterra (Feyenoord/Col)
Jean-Clair Todibo (FC Barcelone/Fra)
Ferran Torres (Valencia CF/Esp)
Vinicius Junior (Real Madrid/Bre)
Nicolò Zaniolo (AS Roma/Ita)