Abanya-Burayi bagiriye ishyari Africa bibaza impamvu nta Coronavirus irahagera
Muri iyi minsi abatuye isi baryamiye amajanja bakora ibishoboka byose ngo birinde icyorezo cya Coronavirus kiri kuzahaza amahanga by’umwihariko Ubushinwa ari na ho cyaturutse.
Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa, gikomeje kwibasira Isi ndetse hari ubwoba ko gishobora kugera mu bihugu byose by’Isi dore ko abantu barenga 83 000, bamaze kucyandura ku migabane yose uretse uw’Antarctica.
Ibihugu byinshi bikomeje gufata ingamba zirimo guhagarika ingendo ziva n’izijya ahagaragaye iki cyorezo, gushyira mu kato no gukurikirana abagaragayeho iki cyorezo ndetse no gushyiraho ingamba zo kugikumira.
Coronavirus yandura iyo umuntu yitsamuye cyangwa akoroye yegereye undi; iyo umuntu afite ibiganza byandujwe, gukora cyangwa gusuhuza muntu wayanduye no gukora ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeza ko nta Coronavirus irahagaragara ariko igashishikariza abantu bose kuyirinda binyuze mu ngamba zitandukanye zose zikubiye mu kugira isuku.
Mu nkuru ya RFI , baribaza impamvu iki cyorezo kitarashegesha umugabane wa Afurika kandi nyamara ibyorezo byinshi ari ho biba byiganje.
Mu minsi yashize havugwaga Ebola, n’ibindi byinshi byagiye byibasira uyu mugabane ahanini biturutse ku nyungu z’abanyaburayi, bimenyerewe ko inkingo nyinshi z’ibyorezo bitandukanye zigeragerezwa muri Afurika.
Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyo nkuru ya RFI, abantu benshi batuye kuri uyu mugabane wa Afurika , bavugaga ko bagiriye ishyari Afurika dore ko bayifata nkaho isuzuguritse none Coronavirus ikaba yatatse ibihugu bikomeye ku Isi ndetse bifite n’ubutunzi bwinshi , bakanatangazwa n’uburyo baburiye urukingo iki cyorezo kiri kuvuza ubuhuha muri Afurika.
Uretse Ubushinwa buri kurira ayo kwarika kubera Coronavirus ndetse ubukungu bwabo bukaba buri kuyonga nk’isabune bitewe ahanini n’uko ibikorwa byinshi bihuriza abantu hamwe byahagaze , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko umuntu wa mbere yamaze guhitanwa na coronavirus muri icyo gihugu, akaba yaguye muri Leta ya Washington.
Perezifa Donald Trump yatangaje ko hari impungenge ko hari abandi bantu bashobora kwandura io virusi nubwo ashimangira ko gihugu cye cyiteguye guhangana n’iyo ndwara uko izaza imeze kose.
Inzego z’ubuzima muri Amerika zavuze ko uwapfuye yapfuye kuri uyu wa Gatandatu mu bitaro bya King County. Bavuze ko nta hantu na hamwe bazi yigeze atemberera vuba aha ku buryo yakabaye yicwa na coronavirus.
Guverineri wa Washington yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihe bashyira imbaraga mu kurwanya no kwirinda ko hari undi muntu wahitanwa na coronavirus.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko muri Amerika habarirwa abantu 62 bamaze kwandura coronavirus.
Umuturage wa Amerika waherukaga gupfa yaguye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa ari naho coronavirus yatangiriye.
Coronavirus ikomeje kwiyongera mu bindi bihugu biri hanze y’u Bushinwa. Kuri uyu wa Gatandatu, Australia nayo yatangaje ko hari umusaza w’imyaka 78 wapfuye azize iyo virusi, aba uwa mbere ihitanye muri icyo gihugu.
Kuri iki cyumweru na Thailand yatangaje ko umuntu wa mbere yapfuye, mu gihe 42 bamaze kwandura coronavirus.
Nibura abantu 85000 bamaze kwandura coronavirus mu bihugu 57 hirya no hino ku isi, mu gihe abasaga 3000 bamaze gupfa, abenshi ni abo mu Bushinwa.
Umuvugizi wa OMS, Christian Lindmeier, yabwiye itangazamakuru ko icyorezo cya Coronavirus kirimo gukara, ndetse atanga umuburo ko gishobora gukwirakwira ku Isi yose.
Uko wakwirinda Coronavirus.
Ingamba ya mbere; ‘karaba intoki buri gihe ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yagenewe gukaraba intoki’.
Igihe ukoroye cyangwa witsamuye pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro gasukuye uhite ukajugunya ahagenewe guta imyanda hanyuma uhite ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Irinde gukora ku muntu uwo ari we wese ufite inkorora n’umuriro cyangwa kwegera abantu iyo warwaye kimwe muri ibyo. Ihutire ku ivuriro rigwereye igihe cyose ufite umuriro, inkorora cyangwa udahumeka neza. Irinde gukora urugendo niba ufite umuriro n’inkorora.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), giherutse gutegeka abatanga serivisi zo gucumbikira abantu, restaurants, utubari, utubyiniro, abatembereza ba mukerarugendo, ababayobora n’abategura ibikorwa bitandukanye, gushyiraho ahantu ho gukarabira intoki na alcohol yagenewe gusukura intoki.
Ibi byashyizwe ku nyubako zose ndetse no mu modoka z’abakerarugendo cyangwa abashyitsi kugira ngo habungabungwe ubuzima n’umudendezo w’abashyitsi n’abakozi.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yashyize ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, abaganga bahoraho bapima abinjira mu gihugu bakagira n’ibibazo babazwa.
Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Muri iki cyumweru OMS yaburiye ibihugu ko byakwitegura kurwanya Coronavirus, kuko irimo gukomanga imiryango ahantu hose.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, yatangaje ko abandi bantu 327 banduye Coronavirus, ndetse abandi 44 bakaba bahitanywe na yo. Muri iki gihugu abantu 78 824 banduye Coronavirus barimo 2788 imaze kwica.